Abayobozi b’ibanze basabwe kongera kwisuzuma mu mikorere

Nyuma y’isuzuma ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, abayobozi b’ibanze basabwe gushyira imbaraga aho bakiri inyuma kugira ngo bazabashe kuyesa.

Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe mu nzego zitandukanye, aba Gitifu b’Imirenge n’ab’Utugari, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2015, bagaragarijwe ibyavuye mu isuzuma ryakozwe n’Intara y’Amajyepfo, aho ryerekana ko hari imihigo myinshi ikiri inyuma bityo bikazatuma intego bihaye itagerwaho.

Abayobozi b'ibanze basabwe gushyira ingufu mu mikorere cyane cyane aho imihigo itari gushyirwa mu bikorwa nk'uko biteganijwe
Abayobozi b’ibanze basabwe gushyira ingufu mu mikorere cyane cyane aho imihigo itari gushyirwa mu bikorwa nk’uko biteganijwe

Imwe mu mihigo yagaragajwe ikiri inyuma, ni nk’umuhigo wo guca amaterasi y’indinganire, gutera intanga, kurangiza imanza za Gacaca, kubaka Bio-Gaz n’umuhigo wo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ugaragaramo icyuho kinini.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali, yabwiye ko abayobozi ko bakwiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo,kuko ari bwo baba babaye abayobozi igihugu cyifuza.

ati “Umuyobozi nyawe ni ukora ibyo avuga kuko ni nabyo bikurikizwa n’abo ayobora, akaba inyangamugayo ntacike intege, akaba umuntu ukorera abaturage n’igenamigambi rye rigashingira ku baturage nyir’izina kuko umuyobozi nyawe ari usubiza ibibazo by’abaturage.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yongeye kwibutsa ko n’ubwo manda za bamwe mu bayobozi zirarangirana n’Ukuboza, imihigo igikomeje kandi ikwiye gukomeza gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Imihigo ntabwo irangirana na manda, manda irarangirana n’ukwa cumi n’abiri, twasanze rero ko abantu bakwiye gushyiramo ingufu mu kazi kabo, kuko nyuma ya manda imirimo itazahagarara kandi hazaba harimo akazi kenshi kazaba kavanze n’amatora.”

Claudine Uwimana ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rambya, Umurenge wa Buruhukiro, yatangaje ko biyemeje gukora vuba ari ibisaba ingufu n’ubukangurambaga bigakorerwa igihe.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo asanga umuyobozi nyawe ari ushakira ibisubizo abaturage kandi imvugo ye ikaba ari yo ngiro
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asanga umuyobozi nyawe ari ushakira ibisubizo abaturage kandi imvugo ye ikaba ari yo ngiro

Yagize ati “Twafashe ingamba ko ibikorwa tugomba kubyihutisha, tukazagera igihe cy’amatora turi hafi kugera ku ntego, tugakomeza umutekano twegera cyane cyane abaturage kugira ngo hatazagira icyuho kigaragara mu mihigo.”

Imihigo 17 kuri 58 Akarere kiyemeje muri uyu mwaka wa 2015-2016 ingana na 29% ntirashyirwa mu bikorwa, ubuyobozi bukaba busabwa gukomeza gushyira ingufu aho zitari.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwisuzuma bituma harebwa ibyasigaye inyuma bigakosorwa maze abaturage aribo bagenerwabikorwa bagakomeza bakahungukira

mignone yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka