Abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri jenoside barasaba ubufasha bwo kwiga

Abana 170 bari mu “ihuriro ry’abiyubaka” bavutse mu mwaka w’1995 babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barasaba gufashwa kwiga kuko nyuma yo gukomeretswa n’amateka y’ibyaye kuri ba nyina bakeneye gutera imbere.

«Nabonaga abantu bose ntago banyifuriza ineza, nahura nabo bakankubita imigeri, nkabona ntago banyifuriza ineza. Nkumva birambabaje ku mutima nkagira ubugome bwinshi cyane. Nyuma naje kuganirizwa n’ukuriye SEVOTA (umuryango uharanira ukwiteza imbere kw’abapfakazi n’imfubyi) menya amateka ndimo bituma ubuzima bwanjye buhinduka,» ubu ni ubuhamya bw’umwe mu bana bavutse nyuma y’ifatwa ku ngufu rya nyina.

Uyu mwana w’umuhungu ntiyigeze amenya se umubyara dore ko na nyina atabashije kumumenya kuko yahohotewe na benshi mu bihe by’amage yari arimo. Ngo ubwo buryo bavutsemo bwatumye abo mu muryango wa nyina batabakira nk’abana babakomokaho bituma babura amahirwe yo kubaho neza.

Umwe mu bafashijwe na SEVOTA.
Umwe mu bafashijwe na SEVOTA.

Hamwe na bagenzi be bahuje ikibazo, kuri ubu bakiriye amateka y’uburyo bavutsemo, ariko bahangayikishijwe n’uko badafite uburyo bwo kwiga. Ngo n’ubwo SEVOTA (Solidarité pour l’épanouissement des veuves et orphelins visant le travail et l’auto- promotion), ubafasha kubona amafaranga y’ishuri, hari ubwo uyabura bakiga nabi.

Aragira ati «na n’ubu haracyari ikibazo cyo kubona amafaranga y’ishuri kuko hari igihe umwana yiga yaba ataratanga amafaranga ntiyemererwe gufata amafunguro cyangwa gukora ikizamini».

Uyu musore wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye arasaba Leta guhagurukira ikibazo cy’abana bavutse kuri ubu buryo bakoroherezwa kubona ubufasha bwo kwiga.

Ababyeyi b’aba bana na bo batangaza ko batigeze bishimira gutunga aba bana ku buryo bamwe muri bo bifuzaga kubatanga cyangwa kubajugunya kuko babibutsaga ibibi ba se babakoreye. Nyuma yo gufashwa kubakira, barahamya ko kubafasha kwiga batabishoboye cyane ko harimo abakene n’abandujwe indwara zidakira.

Umuhuzabikorwa wa SEVOTA, Mukasarasi Godeliva avuga ko bahangayikishijwe no kubonera abana abafatanyabikorwa babafasha mu myigire.
Umuhuzabikorwa wa SEVOTA, Mukasarasi Godeliva avuga ko bahangayikishijwe no kubonera abana abafatanyabikorwa babafasha mu myigire.

Umuhuzabikorwa wa SEVOTA, Mukasarasi Godeliva atangaza ko uyu muryango wahanganye n’ikibazo cyo gufasha aba bana kimwe na ba nyina kwiyakira. Ariko ikibazo cyo kubabonera abaterankunga babafasha mu myigire ya bo kirabahangayikishije kuko bo nta bushobozi bwinshi bafite bwo gufasha abana na ba nyina.

Mukasarasi arasaba ko Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yakwita ku bana naho Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) kikita ku babyeyi babo. Ikindi agarukaho ni uko Leta yafasha aba bagore kubona indishyi.

Mu gihugu hose, umuryango SEVOTA wabaruye ababyeyi 168 bahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu muri jenoside bakaba barabyaye abana 170 kuko harimo ababyaye impanga. Aba bana bose bariga, bamwe muri bo bahabwa igice cy’amafaranga y’ishuri n’umuryango witwa SURF (Ikigega gitera ingunga abarokotse jenoside).

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I always used to study paragraph in news papers but now
as I am a user of net so from now I am using net for content, thanks to web.

my web-site ... Miracle Skin Care

Katrin Moreira yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

iki kibazo cyabo nkeka ko minaloc n’ibigo bafatanyije babizi neza cyane bityo abana bavutse ku babyeyi bahohotewe bakaba bafashwa maze na ba nyina bakitabwabaho uko bikwiye

habamenshi yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka