Abatuye umujyi wa Gisenyi babangamiwe n’amazi abura inzira akabasenyera

Abatuye umujyi wa Gisenyi batangaza ko bakomeje kubangamirwa n’amazi y’imvura amanuka aturuka mu mirenge y’icyaro, akaboneza mu mujyi rwagati akabasenyera,kubera kubura inzira.

Inzira z'amazi zidahagije zituma asenya imihanda n'ibindi bikorwa by'abaturage
Inzira z’amazi zidahagije zituma asenya imihanda n’ibindi bikorwa by’abaturage

Umujyi wa Gisenyi wagiye uhura n’ibibazo by’imyuzure mu bihe bitandukanye, abaturage bagasenyerwa abandi ibyo batunze bigatwarwa n’amazi bigafatwa nk’ibiza.

Uko imyaka ishira ni ko ikibazo cy’amazi y’imvura aturuka mu mirenge y’icyaro nka Busasamana agakomeza mu Mirenge nka Cyanzarwe na Rubavu yinjira mu mujyi wa Gisenyi, agasenyera abaturage kubera inzira ntoya zubatswe.

Amazi yinjira mu mujyi wa Gisenyi yiyongera uko umujyi ugenda waguka, ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda bikiyongera, ariko inzira z’amazi ntizongerwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, tariki 16 Werurwe 2024 mu muganda ku rwibutso rwa Komini Rouge, yatangaje ko umujyi ayoboye ufite ikibazo cy’amazi y’imvura ava mu mirenge y’icyaro, agateza ibibazo mu mujyi.

Yagize ati “Abaturage bacu bameze neza, ndetse n’abafite ibibazo turafatanya tukabicyemura, ndetse mu barebye mu maso murabibona. Ikibazo dufite kibangamiye umujyi wa Gisenyi ni amazi menshi amanuka mu mirenge duturanye, kubera inzira ntoya akuzura umuhanda akajya mu ngo z’abaturage akabangiriza.”

Tuyishime akomeza avuga ko amazi yangiriza abaturage kubera inzira ntoya, urugero yatanze akaba ari ikigo cy’amashuri cya Gacuba amazi yinjiemo akangiza ibirimo, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubafasha kubonera igisubizo amazi asenyera abaturage.

Umujyi wa Gisenyi ufite inzira z’amazi enye ziyajyana mu kiyaga cya Kivu, ariko bitewe n’uko umujyi ugenda waguka, amazi yariyongereye arusha ubushobozi inzira zimaze imyaka irenga icumi zikozwe.

Dr Ignance Kabano, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, yabwiye Kigali Today ko barimo gushaka igisubizo kirambye ku mazi yinjira mu mujyi wa Gisenyi, icyakora asaba abaturage na bo kugira uruhare mu gufata amazi ava ku nyubako zabo.

Ati “Dusaba abaturage gufata amazi ava ku nzu, kuko uko bayareka akagenda ni ko agenda yangiza.”

Abaturage basaba ko inzira z'amazi zongerwa ubunini zikanapfundikirwa
Abaturage basaba ko inzira z’amazi zongerwa ubunini zikanapfundikirwa

Uyu muyobozi avuga ko uretse gufata amazi avuye ku nyubako z’abaturage, hari umushinga wo kubaka umuhanda uhuza imirenge ya Busasamana, Cyanzarwe na Rubavu, bikazajyana no kongera inzira y’amazi ajya mu mujyi wa Gisenyi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busabwa kubaka inzira z’amazi zipfundikiye, zituma abantu batinjiramo, mu gukumira ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abana bambura abantu telefone bakaz
injiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka