Abatuye mu kirwa cya Mazane barasabwa kugabanya ubwiyongere bw’abahatuye

Umubare munini n’ubwiyongere bw’abaturage batuye mu kirwa cya Mazane giherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera uteye inkeke aba baturage, kuko bahura n’ikibazo cyo kubura ubutaka bahingaho bikaba intandaro yo kutagira imibereho myiza.

Ibyo nibyo byatumye Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette asaba abatuye iki kirwa kugabanya ubwiyongere bw’abo babyara, ubwo yabagendereraga kuwa kane tariki 2/10/2014.

Guverineri Uwamariya Odette ku kirwa cya Mazane asaba ababyeyi kubyara bake bashoboye kurera.
Guverineri Uwamariya Odette ku kirwa cya Mazane asaba ababyeyi kubyara bake bashoboye kurera.

Yagize ati “Nk’uko mubibona iki kirwa nta bwo kikibahagize kuko umubare utuye aha udakwiranye n’abagomba kuhatura, ibi bikaba bibadindiza mubijyanye n’imibereho myiza yanyu.”

Ikirwa cya Mazane gifite ubuso bugera kuri kilometero kare enye; harimo ahemerewe guturwa n’abaturage ndetse n’ahatemewe, kigizwe n’ingo 215 zibarizwamo abaturage basaga 1017, umubare n’abaturage ubwabo bavuga ko wiyongera ku buryo bukabije dore ko wavuye ku baturage 500 mu mwaka wa 1997 none ubu ukaba ugeze ku 1017 mu mwaka wa 2014.

Umwe mu baturage utuye mu kirwa cya Mazane wagaragaje bimwe mu bibazo bafite.
Umwe mu baturage utuye mu kirwa cya Mazane wagaragaje bimwe mu bibazo bafite.

Ikibazo cy’ubuharike nicyo kiza ku isonga kuko ariyo ntandaro y’ubwiyongere aho usanga umuturage afite abana bari hejuru y’icumi kandi hakaniyongeraho no kubyara abana benshi mu gihe gito nk’uko bivugwa na Niragire Jeanne umwe mu batuye icyo kirwa.

Agira ati “Mfite imyaka 28 y’amavuko magingo aya nkaba mfite abana batanu narongowe mu mwaka wa 2001. Kubatunga birandushya kuko nta butaka buhagiye mfite aha.”

Iyi niyo mpamvu abatuye kino kirwa bagejeje icyifuzo kuri Guverineri Uwamariya ko babashakira uburyo bakwimurwa maze bakava kuri icyo kirwa.

Guverineri Uwamariya avuga ko binyuze mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, yashyizwemo miliyoni zisaga 200 zo kwimura aba baturage maze bagatuzwa hakurya y’iki kirwa.

“ ibi bikazakorwa n’akarere ka Bugesera ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA.”

Gahunda yo kwimura aba baturage izatangira mu mwaka wa 2015, hagenda himurwa bacye bacye hakurikije uko ubutaka buzajyenda buboneka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyarwanda tugomba kumenya ubuto bw’igihugu cyacu maze tukabyara abo igihugu gishoboye

serafina yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

abanyarwanda tugomba kumenya ubuto bw’igihugu cyacu maze tukabyara abo igihugu gishoboye

serafina yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka