Abatuye mu Gahenerezo barasabwa gufata amazi y’imvura

Abatuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye, barasabwa gufata amazi y’imvura yo ku mazu n’ayo mu mirima kuko asenyera abaturanyi.

Ni nyuma y’uko imvura yaguye kuwa kane tariki 5/11 yazanye umuvu mwinshi wagiye winjira mu ngo zimwe na zimwe, ku bw’amahirwe ntubasenyere, ariko ukishakira inzira mu rukuta rw’urusengero rwa ADEPR ruri kubakwa hafi y’umuhanda wa kaburimbo.

Abakristu babaye bacukuye umuyoboro w'amazi rwagati mu rusengero
Abakristu babaye bacukuye umuyoboro w’amazi rwagati mu rusengero

Abaturiye uru rusengero bavuga ko iyo imvura iguye muri aka gace ubundi k’umusozi twavuga ko uhanamye, amazi menshi aturuka ahitwa mu Gitwa, amwe akanyura mu muhanda hanyuma akishakira inzira mu mirima no mu bibanza by’abaturage kuko nta miyoboro bifite.

Abafite imirima n'ibibanza mu Gahenerezo basabwe gucukura imiringoti
Abafite imirima n’ibibanza mu Gahenerezo basabwe gucukura imiringoti

Aya mazi rero yaturutse mu muhanda, ahura n’ay’amanukiye mu mirima, hanyuma kuko nta miringoti iri mu mirima cyangwa mu bibanza anyuramo, akamanukana umuvuduko.

Byanakubitiraho ko abenshi mu bubatse mu Mudugudu w’Agahenerezo badafata amazi y’imvura, abatuye ahagana hepfo hafi y’umuhanda wa kaburimbo bakagira ikibazo cy’amazi menshi amanukira iwabo, rimwe na rimwe akabasanga mu ngo.

N’ubwo ubu abakristu ba ADEPR bacukuye umuferege rwagati mu rusengero wayobora amazi, ndetse bakanarema inzira mu rukuta amazi yanyuramo igihe hakongera kugwa imvura nyinshi, bifuza ko hafatwa ingamba.

Bashatse inzira mu rukuta
Bashatse inzira mu rukuta

Francoise Nyirabanza, umwe muri bo agira ati « Twifuza ko abafite imirima n’ibibanza bitubatse bacukura imiringoti, abafite amazu na bo bagafata amazi y’imvura, n’umuhanda ugakorwa neza.»

Jean Claude Nsabimana, umuyobozi w’Akagari ka Rukira umudugudu w’Agahenerezo uherereyemo, avuga ko batangiye ubukangurambaga bwongera kwibutsa abafite amazu gushaka uko bafata amazi, abafite ibibanza bitarubakwa nabo bakabicukuraho imirwanyasuri. Icyakora, aya mabwiriza ntaratangira kubahirizwa.

Ibyobo bifata amazi hafi y'umuhanda ntibibasha kuyatangira yose
Ibyobo bifata amazi hafi y’umuhanda ntibibasha kuyatangira yose

Umuhanda bivugwa ko uzamo amazi atari make, hafi yawo hari hacukuwe ibyobo binini bifata amazi ariko ntibibasha gufata amazi menshi.

Icyakora, mu minsi iri imbere uzatunganywa muri gahunda ya VUP. Gitifu Nsabimana ati « abazakora barateguwe, hasigaye kuganira n’abaturage tubamenyesha igikorwa kigiye gukorwa, noneho akazi gatangire. »

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka