Abaturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye intumwa zigizwe n’abarimu n’abanyeshuri 20 baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria, bari mu rugendoshuri.

Izi ntumwa ziyobowe na Rear Admiral OM Olotu, Umuyobozi w’iri shuri rikuru, kuri uyu wa Gatatu nibwo basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, mu rugendoshuri batangiye ku ya 20 rukazageza ku ya 24 Gashyantare 2024.

Ku cyicaro gikuru cya RDF, aba banyeshuri n’abarimu babo bahaherewe ikiganiro n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, cyibanze ku rugendo rw’impinduka rwa RDF.

Rear Admiral OM Olotu, yavuze ko bijyanye n’ubufatanye hagati y’ibisirikare byombi, hari abanyeshuri b’abofisiye bakuru mu Rwanda biga mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria, ndetse ko biteguye gutanga umusanzu igihe u Rwanda ruzifuza gutangiza ishuri nk’iryo ayoboye.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yifuza kandi gushinga ishuri nk’iryo, igihe nikigera RDF ntizashidikanye kwiyambaza Nigeria mu rwego rw’ubufasha, guhanahana abakozi ndetse n’abarimu.”

Yagaragaje kandi ko insanganyamatsiko y’ubushakashatsi bw’uyu mwaka, ku banyeshuri biga muri iri shuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria ishingiye ku “gushimangira ubumwe n’umutekano by’igihugu”, kandi ko u Rwanda ari urugero rwiza n’icyitegererezo mu bijyanye no kwiga kuri sosiyete yashyize imbere ubumwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, izo ntumwa zasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye. Basuye kandi Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka