Abaturuka mu bihugu 8 batangiye amahugurwa ku butabazi bwo mu mazi
Abasirikare 21 baturuka mu bihugu umunani bigize urwego rw’ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika rushinzwe gutabara aho rukomeye EASF(Eastern Africa Standby Force) bahuriye i Nyakinama mu karere ka Musanze ngo bamare iminsi itanu biga uko batanga ubutabazi mu mazi manini nk’inyanja n’ibiyaga.
Abitabiriye aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 02/12/2013 bavuga ko ubumenyi bagiye kubona butazagirira akamaro ibihugu byabo gusa dore ko hari bimwe bitanakora ku nyanja, ahubwo ko buzifashishwa muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’ahandi bakenerwa.
Lt Andrew Naebare waturutse muri Uganda, yagize ati: “Maze igihe nitabira amahugurwa mpuzamahanga, gusa icyo nabonye ni uko ubumenyi duhabwa buba bwakoreshwa mu bihugu birenze icyo uba waturutsemo”.
Col. Jill Rutaremara, umuyobozi w’ishuri Rwanda Peace Academy rigiye kwakira aya mahugurwa, avuga ko EASF iri kugenda yubaka ubushobozi bw’abasirikare mu byiciro bitandukanye, kugirango aho yatabazwa hose ibe yabasha kubyitwaramo neza.
Ati: “Murazi ko hari ubwo abantu bagirira impanuka mu mazi bakarohama. Aha rero bagiye kwiga uko bamenya aho abo bantu barohamiye, babageraho bate, babafasha iki? Ni ibijyanye n’ubutabazi bagiye kwiga”.
Yabwiye abitabiriye aya mahugurwa kandi ko umutekano w’abantu mu nyanja ureba n’ibihugu bitazikoraho.
Col. Joern E. Rasmussen umujyanama mu bya gisirikare muri EASF, yavuze ko ikibazo cy’abantu bahitanwa n’impanuka zo mu mazi gikomereye ibihugu byinshi, nyamara cyashoboraga kwirindwa.
Yagize ati: “Aya mahugurwa twateye inkunga yiswe Maritime course on Search and Rescue. Tuzi ko ibi ari ibintu bikenewe cyane. Tuzi ko ibihumbi by’abantu babura buzima buri mwaka biturutse ku mpanuka zo mu mazi”.
Yavuze kandi ko muri iyi minsi itanu aba bantu bagiye kumara biga, bazaba bari kwiga ibijyanye n’amasomo mu mpapuro n’ibitaro (theory), gusa ngo mu bihe biri imbere barashaka kuba batanga n’amasomo arimo n’imyitozo.
Ati: “Bagiye kwiga uko bamenya ikibazo gihari, uko bahangana nacyo ku bijyanye n’akaga abantu bahura nako bari mu mazi nk’inyanja n’ibiyaga. Ni amasomo menshi ku buryo icyumweru kimwe ari gicye, ariko turagerageza gukora cyane ngo abantu babashe guhabwa amasomo yose, gusa mu bihe biri imbere tuzareba uko aya masomo yahabwa ibyumweru bibiri, byakunda bakaba banakora n’imyitozo”.
Ibihugu byitabiriye aya mahugurwa ni u Burundi, Uganda, Ibirwa bya Komore, Djibouti, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Soudan. Impuguke zaturutse mu bihugu by’uburayi nka Denmark, Finland, Norwey na Swede nizo zizatanga amasomo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aya mahugurwa abereye mu Rda turabyishimiye cyane, kandi nibashyitse umutima hamwe tuzabaha amasomo kandi bishime..
Reka dutange ubwenjye nicyo gihe kandi turabi merita..kalibuni saana..