Abaturiye Sebeya bavuga ko ishobora kongera kubangiriza mu gihe imvura ibaye nyinshi

Abaturiye umugezi wa Sebeya mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ushobora kongera kwangiza no gutwara ubuzima bw’abantu, mu gihe hadafunzwe inzira zagiye zisigazwa mu kubaka ku nkengero z’uyu mugezi.

Hamwe mu hatashyizwe inkuta hateye impungeng abaturage
Hamwe mu hatashyizwe inkuta hateye impungeng abaturage

Muri Gicurasi 2023, umugezi wa Sebeya wangije ibitari bike ku nkengero zawo, ndetse wambuka n’umuhanda usenyera abaturage benshi naho abagera mu 10 batakaza ubuzima.

Hafashwe ingamba zo kwimura abatuye ku nkengero z’uyu mugezi, ubundi hatangira ibikorwa byo gukumira ingaruka zawo, aho harimo kubakwa urukuta rwa metero ebyiri rubuza amazi kongera kurenga umugezi akangiriza abawuturiye.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, gitangaza ko itumba rya 2024 muri rusange riteganyijwemo imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa mu Itumba, iri hagati ya 200 mm na 700 mm mu gihugu.

Imvura iteganyijwe izaturuka ahanini ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika bukiri hejuru muri iki gihembwe cy’Itumba 2024, bigatuma ahenshi mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bice byinshi by’Igihugu, hateganywa imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa hagati ya Werurwe na Gicurasi.

Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda butangaza ko imyaka yabonetsemo imvura ijya gusa n’iteganyijwe mu Itumba rya 2024, ari itumba ryo muri 2010 na 2016.

Hateganyijwe imvura nyinshi mu turere tumwe na tumwe

MetehoRwanda ikomeza ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 600 na 700 iteganyijwe mu Karere ka Rutsiro, Amajyepfo y’Uturere twa Rubavu na Gakenke, ibice byinshi by’Uturere twa Rulindo na Gicumbi, uburengerazuba bw’Uturere twa Huye, Nyamasheke, Rusizi na Nyanza, amajyaruguru y’iburasirazuba bw’Akarere ka Nyamagabe, ibice byo hagati mu Karere ka Muhanga n’amajyaruguru y’Akarere ka Ngororero.

Imvura iri hagati ya milimetero 700 na 800 iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, Amajyepfo y’Akarere ka Karongi, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, mu turere twa Musanze na Nyabihu, amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Uturere twa Gakenke na Burera, amajyaruguru y’iburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu no mu bice byo ku Ndiza muri Muhanga.

Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda butangaza ko bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu Muhindo (Nzeri-Ukuboza) wa 2023, igakomeza mu Rugaryi (Mutarama-Gashyantare) 2024, yatumye ubutaka busoma mu bice byinshi by’Igihugu.

Meteo Rwanda, Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), barasaba inzego zose za Leta, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, ibigo by’abikorera n’Abaturarwanda bose muri rusange, ko bakwiriye gushingira ku iteganyagihe bagafata ingamba zijyanye no gukumira ingaruka zituruka ku mvura nyinshi iteganyijwe mu Itumba rya 2024.

Ibi bigo bisaba ko hagomba kwihutishwa ibikorwa by’isarura no gufata neza umusaruro, kwita ku bikorwa byo kurwanya isuri, kwita ku bikorwa remezo birimo gusibura imigende n’imiyoboro y’amazi, gufata amazi no kuyayobora ahabugenewe, guhinga ku gihe hakurikijwe ingengabihe itangwa n’abashinzwe ibikorwa by’iyamamazabuhinzi, gufata ingamba zo kurwanya indwara n’ibyonnyi biterwa n’imvura nyinshi.

Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda busaba Abanyarwanda kwitwararika ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye na kariyeri, kuzirika ibisenge, kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukubitwa n’inkuba byaba na ngombwa bakimuka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, nko munsi y’imikingo, ahantu hahanamye no mu nzu zangiritse bigaragara ko zamaze kwinjirwamo n’amazi.

Harimo kubakwa ibiraro biri hejuru ku mugezi wa Sebeya
Harimo kubakwa ibiraro biri hejuru ku mugezi wa Sebeya

Abaturiye Sebeya bafite impungenge ku nkuta zirimo kubakwa

Abaturage baturiye Sebeya bavuga ko bashima imirimo yo kubaka inkuta zikumira amazi ku nkengero z’umugezi, ariko bakavuga ko bafite impungenge ko amazi ashobora kunyura ahatarubatswe.

Bitegetsimana Malachie, umuturage mu mudugudu wa Gasenyi, Umurenge wa Nyundo, agira ati “urabona ko Sebeya yubakiwe, ariko dufite impungenge ku hantu bagiye basiga, hari igihe amazi yahanyura akaba yakwangiza”.

Akomeza agira ati “Twe nk’abaturage icyo dukora ni ukurinda ibyakozwe, turinda ko hagira ubisenya, naho ibyo bakoze turabishima ndetse iruhande rw’izi nkuta tuzahatera ibiti kugira ngo byongere ubwiza bw’uyu mugezi.

Nyiranzafashwanimana Serafina wo mu Murenge wa Nyundo, avuga ko afite impungenge z’ahantu hagiye hasimbukwa ntihubakwe.

Ati “Ahubatswe ntabwo hakongera gusenyuka duhereye uko bubatse, gusa hari ahasigaye kandi ni ho ubushize hatwaye ubuzima bw’abantu. Ubu hari imifuka, amazi yongeye kuza yahanyura, na ho ahari inkuta hahangana n’amazi ya Sebeya.”

Inkuta zubatswe zitanga icyizere cyo gukumira amazi ya Sebeya
Inkuta zubatswe zitanga icyizere cyo gukumira amazi ya Sebeya

Umugezi wa Sebeya unyura mu mMrenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero ikinjira mu kiyaga cya Kivu, nubwo hubatswe urukuta rw’amabuye rufite metero ebyeri rukumira amazi kongera gutera abaturage, hari ahagiye hasimbukwa ntihubakwe bituma abaturage bagira impungenge.

Uretse kubaka urukuta rubuza amazi kugera mu baturage, hongerewe uburebure bw’ibiraro binyurwaho n’abaturage kugira ngo bitazongera kubuza amazi gutambuka.

Imvura yaguye muri Gicurasi 2023 yasenyeye abatari bake
Imvura yaguye muri Gicurasi 2023 yasenyeye abatari bake
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka