Abaturage baributswa ko nta terambere ryagerwaho hariho ruswa

Bumwe mu butumwa bwatanzwe mu gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda, igikorwa cyabereye i Huye ku wa 4/12/2013, ni uko nta terambere ryagerwaho hariho ruswa.

Minisitiri muri perezidanse ya Repubulika, madamu Venantie Tugireyezu, abwira abaturage b’i Huye bari biganjemo urubyiruko ruri mu itorero yagize ati “ingaruka ikomeye cyane ku gihugu cyamunzwe na ruswa, ni uko habaho kutizerwa n’amahanga bituma atagishoramo imari.”

Ikindi, ngo ruswa ibuza abantu amahirwe yo gukora ibyo bashoboye kandi bashaka, igaca intege inyangamugayo, bigatuma igihugu gihora mu myenda, bityo ruswa igahinduka inkomoko y’ibindi byaha bikomeye bikorerwa mu gihugu.

Minisitiri Venantie Tugireyezu ati "kirazira gutanga ruswa no guhishira uwayikwatse".
Minisitiri Venantie Tugireyezu ati "kirazira gutanga ruswa no guhishira uwayikwatse".

Minisitiri Tugireyezu yasabye Abanyehuye kurwanya ruswa agira ati “baturage b’Akarere ka Huye, turabibutsa ko kizira rwose gutanga ruswa, ko kizira guhishira uwayikwatse, kandi kikaba kizira kudatinya umugayo”.

Abwira abayobozi yagize ati “ni ngombwa ko twibukiranya ko kizira kurangarana abatugana, kizira gutonesha, kizira kurenganya abo uyobora no kunyereza umutungo wa Leta.”

Madamu Aloysie Cyanzayire, umuvunyi mukuru, na we yageneye abayobozi ubutumwa bubibutsa ko ari inshingano zabo guha serivisi abo bayobora, ntacyo babatse.

Yagize ati “ruswa ituma umuturage avutswa uburenganzira bwe, cyane cyane iyo abayobozi babigizemo uruhare. Ni yo mpamvu ngira ngo nsabe abayobozi bakorana hafi n’abaturage, guca burundu imvugo nk’imiti y’ikaramu … amaguru ya rokodifensi (local defense) … kubobeza umuhogo … inzoga z’abagabo … n’izindi.”

Yunzemo kandi ati “izi ni imvugo tugomba guca kugira ngo dukorere abaturage baba baradutoye kugira ngo tubafashe kugera ku iterambere.”

U Rwanda rufite umwanya mwiza mu kurwanya ruswa

Minisitiri Vénantie Tugireyezu yanavuze ko n’ubwo hakiri ibyo gukorwa mu kurwanya ruswa mu Rwanda, “igihugu cyacu gifite umwanya mwiza mu kuyirwanya ugereranyije n’ibindi bihugu: muri uyu mwaka wa 2013, u Rwanda rwagize umwanya wa 49 mu kurwanya ruswa ku isi, ruba urwa 4 muri Afurika kandi ruba urwa mbere mu Karere turimo.”

Ibi rero ngo bigaragaza ko u Rwanda rugeze ku ntera ishimishije mu kurwanya ruswa. Nyamara ariko na none, ngo “ubushakashatsi bugenda bukorwa bugaragaza ko hakiri ibikorwa bya ruswa, ibi bigatanga isura mbi ku gihugu cyacu.”

Umuvunyi mukuru ati "ni inshingano z'abayobozi guha serivisi abo bayobora ntacyo babatse".
Umuvunyi mukuru ati "ni inshingano z’abayobozi guha serivisi abo bayobora ntacyo babatse".

Ubusanzwe, umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uba ku itariki ya 9 Ukuboza. Mu Rwanda ho biyemeje gukora ibikorwa bijyanye no kwamagana iyo mungu imunga iterambere mu gihe cy’icyumweru, kugira ngo ubutumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ruswa imunga indangagaciro z’Ubunyarwanda” bubashe kugera kuri benshi.

Nubwo icyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangirijwe i Huye kuri uyu wa 4/12/2013, abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bibumbiye mu ihuriro rirwanya ruswa, bo batangiye iki gikorwa kuwa 1/12/2013, kandi ibikorwa byabo birakomeje kuzageza kuwa 9/12/2013.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ruswa iramunga kandi ikanamunga umuntu n’igihugu muri rusange, rero birakwiye ko buri muntu wese ayirinda kandi akanayikuira mu buryo bwose bushoboka ruswa ishobora kuzamo, ibinibyo bikwiye kuranga kandi gufasha abanyarwanda kugirango biyubake!

bihoyiki yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka