Abatanga serivisi bari kwigishwa amarenga azabafasha kwakira abafite ubumuga

Abakozi b’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze n’abandi batanga serivisi mu bigo bitandukanye bari kwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo bazatange neza serivisi ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babagana.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagira ikibazo cyo kubona serivisi nziza kubera ko ababakira batazi amarenga, kubaha serivisi bikagorana kuko rimwe na rimwe biba bimeze nko gushakisha.

Nkinzingabo Vincent, ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Nyakinama aragira ati “Ntabwo byoroshye umuntu nk’uwo nguwo umeze nk’umwana kandi akuze atanabasha no kuvuga ariko tugerageza kubafasha uko dushoboye”.

Abatanga serivisi bari kwigishwa ururimi rw'amarenga ngo bajye babasha gutanga serivisi nziza kubafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Abatanga serivisi bari kwigishwa ururimi rw’amarenga ngo bajye babasha gutanga serivisi nziza kubafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ngo kubera ikibazo cyo kutamenya amarenga hari igihe abafite ubumuga bahabwa serivisi batasabye, nk’uko Uwitonze Esron, ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Musanze abisobanura.

Uwitonze ati “Noneho ko abantu batazi kuvugana nabo ugasanga babakoreye n’ibyo batabasabye ugasanga n’ikibazo gikomeye. Ariko na none ntiwanarenganya abo batanga serivisi kuko ntabwo urwo rurimo baba baruzi ngo babashe gukominika (kuvugana) na bo”.

Ururimi rw'amarenga rufasha mu guhanahana ubutumwa n'abantu batavuga ntibanumve.
Ururimi rw’amarenga rufasha mu guhanahana ubutumwa n’abantu batavuga ntibanumve.

Kwiga ururimi rw’amarenga bigira ingaruka nziza ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko bava mu bwigunge bakabona abantu basabana nabo, bityo hakaba byinshi babigiraho.

Umubare w’abazi ururimi rw’amarenga uracyari muto cyane. Kugira ngo uzamuke ni inzira ndende igomba kugirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye; nk’uko Binama Theophile, ukorera Umuryango Nyarwanda w’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) abishimangira.

“Abantu bazi ururimi rw’amarenga baracyari bake cyane mu gihugu n’abatumva ntibavuge nabo baracyari bake. Ikintu cyakagombye gukorwa ni uko hakagombye kubaho ubufatanye n’inzego zitandukanye: inzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itandukanye kugira ngo habe gukwirakwiza rwa rurimi rw’amarenga,” Binama.

Kutamenya ururimi rw'amarenga bituma hari igihe baha ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga serivisi adashaka.
Kutamenya ururimi rw’amarenga bituma hari igihe baha ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga serivisi adashaka.

Aya mahugurwa azamara iminsi itanu yateguwe n’Umuryango Nyarwanda w’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku bufatanye na VSO.

Nshimiyimana Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni byiza cyane gufasha abafite ubumuga kubona service bifuza. imana ibongerere ubwenge babashe kubifata mu mutwe no kubikoresha mu buzimana bwa buri munsi.

jean marie yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

byiza cyane maze aba bagenzi bacu babana n’ubumuga bazabone ko batari bonyine kandi ko na leta ibitayeho

zenga yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

ayo mahugurwa aziye igihe kuko abana benshi cyane cyane nkabiga mubigo byabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iyo baje mubiruhuko usanga bigunze.abo babana ntibashobore kuganira nabo.
byaba byiza ayo mahugurwa ahozeho pe.
nkanjye nzi amarenga make kubera mbana nabana babiri biga st filpo smardone nyamirambo,numva nkeye ubufasha kubijyanye namarenga kandi ndabinkunda cyane.
ndi umunyeshuri muri UR-CMHS(KHI)

alias KARANGWA JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ayo marenga nanjye ndayazi cyane?gusa ikibazo mfite niki?ubwo ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona,ayo marenga yo aba ayazi?

Bloda yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka