Abasigajwe inyuma n’amateka barashinjwa kwisenyera amazu batujwemo

Nubwo bo batabyemera, abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi barashinjwa kwisenyera amazu baba bahawe yo kubamo.

Iyo ugeze mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera, ugera ku nzu zegeranye bigaragara ko zari zikomeye, ariko kugeza ubu hafi ya zose zitagifite amabati, ibice bikiriho amabati na byo byarashwanyutse kubera umwotsi kuko bazitekamo, izindi na zo ibikuta bimwe byaraguye, zituyemo imiryango igera kuri 12 y’abasigajwe inyuma n’amateka.

Inyinshi mu mazu bacumbikiwemo nta mabati akizarangwaho.
Inyinshi mu mazu bacumbikiwemo nta mabati akizarangwaho.

Izi nzu bazicumbikiwemo nyuma y’uko izo bari barubakiwe n’ubuyobozi na zo zisenyutse aho bavuga ko zasenywe n’umuyaga, ariko abaturanyi babo bakavuga ko ari bo bazisenyeye.

Ku ruhande rwabo, aba basigajwe inyuma n’amateka bakubwira ko bacumbikiwe mu nzu zisanzwe zisenyutse bakaba bakeneye kubakirwa aho bari basanzwe batuye mbere.

Nyiraruzinduko Donathile, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka utuye muri Kabuga, ati “Inzu yanjye ya mbere yaraguye abayobozi batuzana hano, ariko naho dufite ibibazo, urabona ko byatangiye kugwa, iyo imvura iguye tubura aho tujya tukanyagirwa.”

Banyumvire Aminadabu, uhagarariye imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka muri ako Kagari, ati “N’iri cumbi ntirimeze neza, kandi ntidushimishijwe no kubaho ducumbkiwe, ahubwo bongere batwubakire aho twari dutuye.”

Habinshuti Edouard, umwe mu baturanyi, ati “Abasigajwe inyuma n’amateka ni bo ubwabo bagiye bisenyera, iza mbere bubakiwe barazisenye na ziriya bari bacumbikiwemo barazisenya.”

Kuba abo basagajwe inyuma n’amateka baba bagira uruhare mu kwisenyera binemezwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi aho bwemeza ko ubu ingufu zigomba gushyirwa mu guhindura imyumvire yabo.

Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, ati “Birasaba gushyira ingufu mu kuzamura imyumvire, kuko hari abagiye bisenyera, hari abo duha inka, amata yose bakayagurisha, abarwara ntibajye kwivuza, kandi hari abamaze guhinduka.”

Kwangiza ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bwabo ku basigajwe inyuma n’amateka batuye muri ako karere si ku mazu gusa bigaragarira, kuko usanga bamwe n’inzitiramibu bahawe aho kuziryamamo bazisasira, abahawe amatungo cyangwa se n’ibindi bikoresho bakabigurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka