Abashora imari mu Rwanda bagomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu - MINIJUST

Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yamenyesheje inzego zitandukanye mu Gihugu n’imiryango mpuzamahanga, ko irimo gutegura gahunda izagenderwaho n’abashoramari kugira ngo ibafashe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, mu byo bakorera mu Rwanda.

Minisitiri Ugirashebuja atangiza ibiganiro ku itegurwa rya gahunda y'uburenganzira bwa muntu mu bucuruzi
Minisitiri Ugirashebuja atangiza ibiganiro ku itegurwa rya gahunda y’uburenganzira bwa muntu mu bucuruzi

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko ishoramari rigira ingaruka nziza ku Iterambere ry’Igihugu, ariko ko iyo ridacunzwe neza riteza ingaruka mbi ku buzima n’imibereho by’abantu.

Minisitiri Ugirashebuja atanga urugero rw’uruganda rwakoraga imiti yica udukoko mu Buhinde ahitwa Bhopal, aho ku itariki 02 Ukuboza 1984, umwuka w’ikinyabutabire cyitwa ’Methyl isocyanate’ wari muri urwo ruganda, waturitse ukica abari baruturiye barenga ibihumbi 16, abandi barenga ibihumbi 558 bagakomereka.

MINIJUST hamwe na Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu(NCHR), bizashyiraho ingamba abashoramari bagomba kubahiriza hashingiwe ku mategeko no ku nyigo zikorwa n’inzego zitandukanye.

Inzego zimaze kubona ko ishoramari mu Rwanda hari aho ribangamira uburenganzira bwa muntu, zirimo Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB), ruvuga ko mu bigo by’abikorera 376 rwasuye mu mwaka wa 2021/2022, rwasanze ibisabwa mu kurinda abantu impanuka n’indwara zikomoka ku kazi bitagera kuri 50%.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu(NCHR), Umurungi Providence, agira ati "Mujya mubona mu binyamakuru abagwiriwe n’ibirombe by’amabuye y’agaciro bakarigita, ariko wajya ku bakoresha ugasanga batarigeze babateganyiriza."

Ibiganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye
Ibiganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye

Umurungi avuga ko inzego zagiye guhuriza hamwe, inyigo n’ubukangurambaga bigakorwa kugira ngo bafashe abikorera kubahiriza amategeko agenga uburenganzira bwa Muntu n’Ibidukikije.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST, Mbonera Theophile, avuga ko bazita ku ngaruka z’ibikorwa bya muntu ku bidukikije no ku mibereho y’abantu, harimo no kuvugurura Amategeko, ku buryo umushoramari atabangamira umuturage.

Mbonera ati "Hariho no gushaka kuvugurura Itegeko rirebana no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, kugira ngo ribashe gukemura ibibazo bike byasigaye bitarakemurwa n’irisanzwe, kuko urwo ni urundi rugero rw’ishoramari rigira ingaruka zitari nziza mu gihe hatubahirijwe ibisabwa byose."

Umuyobozi ushinzwe Amategeko n’ibikorwa by’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abikorera(PSF), Marie Claire Uwase, avuga ko bagiye kumvisha abakoresha kubahiriza Itegeko rigenga umurimo n’andi mategeko.

Abakozi b’inzego zitandukanye za Leta n’izigenga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Imiryango nyarwanda na Mpuzamahanga bahamagariwe gufasha abaza gushora imari mu Rwanda, kujya bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga uburenganzira bwa Muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka