Abashoferi mu muhanda Tanzania-Kigali basabwe kwirinda impanuka
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe yasabye abashoferi bakorera mu muhanda Dar es-Salaam-Kigali kugabanya umuvuduko wo nyirabayazana w’impanuka zikomeje gutwara abantu.
Mu kiganiro SPT Christian Safari umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe yagiranye n’abo bashoferi ku wa 16/11/2015 biganjemo Abatanzaniya yavuze ko ubuzima ari bwo bw’ingenzi mu byo bakora byose. Umuhanda Rusumo-Ngoma haherutse kubera impanuka 3 zikomeye.
SPT Safari yavuze ko akenshi izo mpanuka zikorwa n’abashoferi bagenda n’ijoro bapakiye kandi bagendera mu muvuduko ukabije mu muhanda batamenyereye.
Ati“ Iki cyumweru gishize hakozwe impanuka 3 zikomeye k’ubw’amahirwe ntizagize uwo zihitana,byose bituruka ku muvuduko, birasaba ubwitonzi muri uyu muhanda kuko ni muto kandi urimo amakona menshi si nk’imihanda ya Tanzaniya irambitse”.
Nk’uko yakomeje abivuga ngo ayo makorosi bayageramo kubera kumenyera imihanda ya Tanzaniya itagira amakorosi, bakirukanka bakata imodoka ziba zinapakiye bakisanga barenze umuhanda.
Yavuze ko impanuka ziterwa n’abanyamaguru, abanyonzi n’abamotari zagabanutse ku buryo bufatika nyuma ya gahunda ya Polisi y’ukwezi k’umutekano aho bigisha abakoresha umuhanda uko bitwara icyo gikorwa kikaba 3 mu mwaka.
Abashoferi banyuzwe n’izo mpanuro bavuga ko bagiye kugabanya umuvuduko bageza n’ubwo butumwa kuri bagenzi babo, bemeza ko nta mpanuka zizongera kuba zitewe n’umuvuduko.
Uduce dukunze kwibasirwa n’impanuka
Mu ikona ry’ahitwa Gatarama mu muhanda Rusumo-Ngoma niho hakomeje kubera impanuka kuko akenshi uhasanga imodoka ebyiri cyangwa eshatu zarenze umuhanda mu gihe kimwe.
Kubera impanuka nyinshi zihabera abaturage benshi bemeza ko aho hantu haba igini riteza impanuka.
Hamisi Saïdi uhaturiye agira ati “Nta gushidikanya hano haba igini ry’umukobwa, bose niko babibona aha ejo baheguye imodoka yarenze umuhanda none uyu munsi indi irahagaramye kuki zitagwa ahandi?nta munsi ushira hataguye imodoka”.
Ahandi hibasirwa n’impanuka ni Cyunuzi mu rugabano rw’Akarere ka Kirehe na Ngoma.
Nyinshi mu modoka zikunze gukora impanuka ni kamyo ziba zikoreye esansi akenshi ziba zitwawe n’abashoferi bo muri Tanzaniya na Kenya.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Haba harimo n’abanyoye ibiyobyabwenge n’abandi bafite shida zaduniya yewe n’imodoka zifite imyaku yo kwa satani!basengere abagaga!
impanuka zasaga nk’iziteye inkeke ariko ubwo hatangiye ubu bukangurambaga reka twizere ko hari ikigiye guhinduka