Abashaka urwitwazo rwo kutishyura imitungo bangije baranengwa

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston abwira abagomba kwishyura ibyo bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko kutagira ubushobozi bidakwiye kuba urwitwazo rwo kutishyura.

Yabigaruseho ubwo yatangizaga icyumweru ngaruka mwaka cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, cyatangirijwe mu murenge wa Ndora Akarere ka Gisagara kuri uyu wa mbere tariki 9 Gicurasi 2016.

Minisitiri w'Ubutabera arasaba abatarishyura imitungo bangije bakwegera abo bangirije bagasaba imbabazi bakanishyura.
Minisitiri w’Ubutabera arasaba abatarishyura imitungo bangije bakwegera abo bangirije bagasaba imbabazi bakanishyura.

Kimwe n’ahandi henshi mu gihugu mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gisagara haracyari abatarishyura imitungo basahuye, cyangwa bangije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari abemera guhura n’abo bahemukiye, bagasaba imbabazi bakanakora amasezerano y’uburyo bazajya bishyura iyo mitungo bakagenda bishyura.

Bamwe mu barokotse Jenoside ariko banavuga ko hari abanga ku bishyura ntibanabasabe imbabazi byibura.

Bamwe bemera kwishyura ndetse bakanakora amasezerano bakagenda bishyura.
Bamwe bemera kwishyura ndetse bakanakora amasezerano bakagenda bishyura.

Ruhingubugi Joseph umwe muri aba avuga ko abamwangirije bitwaza ko nta bushobozi ariko we akavuga ko akenshi biba ari agasuzuguro atari ikibazo cy amikoro.

Agira ati “Jye imbabazi nazibaha, ariko se nzajye no kuzibingingira? jye mbona atari ikibazo cy’amikoro kutatwishyura ahaba harimo n’agasuzuguro.”

Minisitiri Busingye yavuze ko abangije imitungo badakwiye kwitwaza amikoro kuko ngo bibaye uko byaba urwitwazo ahantu hose umuntu ntakagire icyo yishyura.
Avuga ko uwangije imitungo akwiye gutera intambwe yo kwegera uwo yahemukiye akamusaba imbabazi, kwisyura na byo ubushobozi bugashakwa kuko uwishyura ashobora no gukoresha amaboko ye igihe nta kindi afite cyamufasha kwishyura afite.

Abagiye begera abo bahemukiye muri Jenoside bagasaba imbabazi barashima ko bazihawe.
Abagiye begera abo bahemukiye muri Jenoside bagasaba imbabazi barashima ko bazihawe.

Ati “Abangije imitungo yabandi bumve ko ubushobozi bushakwa, bashobora no gukora imirimo y’amaboko bishyura kandi bakabegera bakanabasaba imbabazi kuko ubushake nibwo ngombwa mbere na mbere.”

Minisitiri Busingye kandi yashimye Akarere ka Gisagara ko kagerageje kwihutisha kurangiza imanza z’abaturage kuko mu manza 148.000 bari bafite hasigaye 2.986, mu zarangijwe izigera ku 31.557 zikaba zararangijwe n’inkiko gacaca.

Minisiteri y’Ubutabera kandi yihaye intego ko uyu mwaka wa 2016 ugomba kurangira ibibazo by’imitungo itarishyuwe byarakemutse 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta nk’uko yashyize ingufu mu guca no kurangiza imanza zabakoze jenoside,ninazishyiremo mu kurangiza izimitungo,ese kuki hatari ingamba zafatwa zo kurangiza izo manza kdi bishoboka

Claude yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka