Abasesenguzi basanga inzego z’umutekano z’u Rwanda zikwiye kwagura ibikorwa mu Ntara ya Cabo Delgado

Nyuma y’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’ibyihebe bikomeje kwibasira amajyepfo y’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ababirebera hafi baravuga ko Ingabo za Mozambique n’iza SADC zidafite ubushobozi bwo guhangana nabyo bagasaba ko iz’u Rwanda RDF, zakoherezwa gutangayo umusada.

Ingabo z'u Rwanda zirasabwa gutanga ubufasha ku Ngabo za SADC
Ingabo z’u Rwanda zirasabwa gutanga ubufasha ku Ngabo za SADC

Ibi biravugwa mugihe amakuru ava muri Mozambique avuga ko ibitero by’ibyihebe byibasira abaturage ndetse n’inzego z’umutekano mu duce tubarizwamo ingabo z’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo uzwi nka SADC byongeye kwiyongera.

Ku wa kabiri, umwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma ya Mozambike yavuze ko mu cyumweru gishize abantu barenga ibihumbi 67 bahunze ibitero, benshi berekeza mu ntara ya Nampula ndetse n’abandi bajya mu bice bitekanye bya Cabo Delgado ahari Ingabo z’u Rwanda.

Ikinyamakuru The East African cyo muri Kenya gitangaza ko tariki ya 9 gashyantare uyu mwaka, ibitero by’ibyihebe byahitanye abasirikare bagera kuri 25 bo mu ngabo za Mozambique mu gace kabarizwamo ingabo za SADC ziri ahitwa Mucojo mu karere ka Macomia.

Si ibyo gusa kuko ibi bitero byibasira abaturage bigasenya amazu yabo, insengero ndetse n’amashuri, imihanda inyuzwamo ibicuruzwa by’ibanze bivuye ku cyambu cya Nakala irafungwa nk’uko inzego zitandukanye zibitangaza.

Ku wa gatatu, umuvugizi wa UNICEF muri Mozambique Guy Taylor yavuze ko ibi bitero bihangayikishije cyane kuko benshi mu bakuwe mu byabo bangana na bibiri bya gatatu ari abana n’abagore.

Abasesenguzi ku bibazo by’umutekano bimaze igihe byibasiye Intara ya Cabo Delgado, bavuga ko bakurikije uburyo umutekano uganje mu gice giherereyemo inzego z’umutekano z’u Rwanda mu majyaruguru y’iyi Ntara, hagakwiye gushakishwa uko zatanga umusanzu no mu bindi bice.

Bakagaragaza ko ahabarizwa Ingabo za SADC zageze muri Mozambique mu 2021, bigaragara ko zirushwa imbaraga n’ibyihebe bikomeje kuyogoza abaturage.

Jasmine Opperman, inararibonye imaze igihe ikurikirana ibibazo byo mu majyepfo ya Afurika, yavuze ko hakwiye gutekerezwa uburyo Ingabo z’u Rwanda zikwiye kwagura ibikorwa byazo zikava mu majyaruguru ahari igicumbi cy’ingufu za gaz zigatanga umusanzu ahabarizwa Ingabo za SADC.

Ati: “Inyeshyamba ntabwo ziri hafi kurangira kandi inkuru zazo zishingiye ku nyungu z’ubukungu ntabwo zishingiye ku byo tubona bibera muri Cabo Delgado.”

Opperman yakomeje agira ati: “Ibi n’ibijyanye no gutegura imidugararo mu rwego rwo gutera ubwoba, kwinjiza abantu bashya no gukomeza gukwirakwiza inkuru z’amahame y’intagondwa za kiyisilamu.”

Tertius Jacobs, impuguke mu akaba n’umusezenguzi mu kigo Focus Group gikorana na leta mozambike mu busesenguzi ku gukemura amakimbirane (crisis managment), yatangaje ko kugeza ubu muri uyu mwaka, hagaragaye ibyihebe bimaze kugaba ibitero 56, bikaba bingana na kimwe cya kabiri byagabwe umwaka wose wa 2023.

Ku ya 15 Nyakanga 2021 ni bwo Guverinoma ya Mozambique yemeje ko SADC yoherezayo abasirikare bagera ku 2000 mu butumwa bw’amahoro, bwiswe ‘SADC Mission in Mozambique (SAMIM).

Gusa ibice zoherejwemo gufatanya n’ingabo za Mozambique, ibyihebe byakomeje kuzigabaho ibitero ndetse bidasize abaturage mugihe ahari inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo ingabo n’abapolisi zamaze guhashya ibyihebe ku buryo basaga ibihumbi 800 bari baravuye mu byabo ubu bamaze gusubira mu bikorwa byabo bya buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka