Abasaga 500 bakoreshejwe n’akarere mu materasi ntibishyurwa

Abaturage basaga 500 batunganyije amaterasi mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana barinubira kuba bararangije imirimo muri Gicurasi, bikaba bigeze muri Nzeri batarishyurwa.

Aba baturage barimo abo mu mirenge ya Mwurire, Nzige na Rubona; bavuga ko bakoze akazi ko gutunganya amaterasi y’indinganire mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu 2015, ariko ngo bahembwe amafaranga y’ukwezi kwa kane gusa.

Aba ni bamwe mu basaga 500 bakoze mu materasi y'indinganira bavuga ko akarere kanze kubishyura.
Aba ni bamwe mu basaga 500 bakoze mu materasi y’indinganira bavuga ko akarere kanze kubishyura.

Kuva mu kwezi kwa gatanu kose bakoze bakarangiza ubuso bagombaga gutunganyaho amaterasi, bigeze ubu batarahembwa ayo mafaranga; imyitwarire bafata nk’ubwambuzi kandi bakavuga ko yabagizeho ingaruka mu mibereho yabo.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bagiye muri ako kazi bizeye ko nibahembwa bazabasha guhaha, bagahangana n’inzara ariko ngo ikibabaje ni uko bamaze aya mezi yose batarahabwa amafaranga bakoreye.

Habimana Jean de Dieu avuga ko yakoze muri ayo materasi yizeye ko nahembwa, azatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Uwitwa Rutayisire Alphonse, we avuga ko banategetswe gufunguza amakonti muri SACCO (Umurenge) ku buryo buri wese byamusabaga amafaranga y’u Rwanda 6200.

Kuri bamwe ngo byabaye ngombwa kugurisha amatungo, abandi bafata imyenda kugira ngo babashe gufunguza konti ariko bakababazwa no kuba uretse udutabo bafite ngo konti zabo zera.

Aya ni amwe mu materasi yo mu Murenge wa Mwurire abo baturage bakoze.
Aya ni amwe mu materasi yo mu Murenge wa Mwurire abo baturage bakoze.

Murekatete Florence avuga ko kwamburwa byatumye atabonera abana be ibikoresho by’ishuri ndetse n’umusanzu wa “Mutuelle”, akaba yifuza ko yahembwa kugira ngo akemure ibyo bibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim, avuga ko habayeho ikosa mu gutinda guhemba aba baturage ariko akabizeza ko mu cyumweru gitaha kizatangira tariki 28/09/2015 bazaba bishyuwe.

Uwizeyimana avuga ko ubuyobozi buzakurikirana impamvu yihishe inyuma yo gutinda kubahemba ngo kuko bigaragara ko hari aho dosiye yadindiriye. Kubikurikirana ngo ni inzira yo kugira ngo ikibazo nk’iki ntikizongere kubaho.

Mu Murenge wa Mwurire, aba baturage batunganyije amaterasi ku buso bwa hegitare 17, aho buri mukozi yabarirwaga amafaranga ibihumbi 2 ku munsi. Amafaranga yose bishyuza agera muri miliyoni 5 n’ibihumbi 420.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka