Abarwanyi 43 ba FDLR bageze ku mupaka bangirwa gusohoka muri Congo

Mu gihe byari biteganyijwe ko abarwanyi ba FDLR 43 bamaze iminsi mu kigo cya MONUSCO i Goma bagaruka mu Rwanda, ku isaha ya 15h15 ubuyobozi bwa Congo bushinzwe abinjira n’abasohoka bwabangiye kugaruka mu Rwanda buvuga ko ari benshi batashobora kubabarura.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero busaba MONUSCO ko yareka abo barwanyi bagataha kuko bari bategerejwe uyu munsi taliki ya 4/11/2013.

Bakigera ku mupaka uruhande rwa Congo abashinzwe abnjira n’abasohoka basabye MONUSCO kubasubizayo kuko aba barwanyi ari benshi batabona umwanya wo kubagenzura bavuga ko bazabagarura.

Kuva taliki ya 14/10/2013 abarwanyi bari muri iki kigo cya MONUSCO cyakira abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro kiri Goma hafi y’ikiyaga cya Kivu hamwe n’imiryango yabo bamaze kuba 43 hiyongeraho abandi basirikare bakuru babili Col Bembabahizi Ferdinand ufungiye Bukavu azira ko yashatse gusiga igisirikare cya FDLR agataha agafatwa na FARDC.

Undi ufunzwe ni Capt Karege Tumusifu wafatiwe Goma ubwo yari aje ku kigo cya MONUSCO agafatwa n’ingabo za FARDC zahise zijya kumufungira muri gereza y’abasirikare iba Bweramana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka