Abapolisikazi 700 bari guhugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda arasaba abapolisikazi bari mu mahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, i Nkumba mu karere ka Burera, gushyira mu bikorwa ibyo bari kuhigira kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda ricike burundu.

Tariki ya 08/11/2013, ubwo IGP Gasana Emmanuel, yatangizaga ku mugaragaro ayo mahugurwa agomba kumara iminsi ibiri, yasabye abo bapolisikazi kurangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Agira ati “…ibyo tuvuga tubishyire mu bikorwa nta kuvuga gusa ngo bigaragare ahangaha ngo ugire ‘morale’ nurangiza wirukanke”.

Bamwe mu bapolisikazi bari guhugurwa bari kumwe n'abayobozi batandukanye ubwo hatangizwaga ayo mahugurwa.
Bamwe mu bapolisikazi bari guhugurwa bari kumwe n’abayobozi batandukanye ubwo hatangizwaga ayo mahugurwa.

IGP Gasana avuga ko guhuriza hamwe abapolisikazi bo mu Rwanda bagahugurirwa hamwe, bimaze imyaka ine biba buri mwaka. Ngo ibyo biri mu byo Polisi y’u Rwanda yashyize muri gahunda kugira ngo ihohoterea iryo ariryo ryose ricike mu Rwanda.

Agira ati “Polisi y’u Rwanda twarahagurutse kugira ngo turebe ko mu by’ukuri ihohoterwa rikorerwa mu ngo, rikorerwa abana, rikorerwa Abanyarwanda, abaturarwanda, rikwiye gucika burundu.”

Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Aho abagabo bahohotera abagore babo babakubita, bakabakomeretsa cyangwa rimwe na rimwe bakanabambura ubuzima bwabo. Gusa ariko hari n’abandi bavuga ko abagore nabo basigaye bahohotera abagabo babo mu buryo butandukanye cyane cyane ngo bishingikirije uburinganire.

Abapolisikazi 700 nibo bari guhugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abapolisikazi 700 nibo bari guhugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Rose Rwabuhihi, ukuriye ikigo gishinzwe kugenzura, gushyira mu bikorwa ihame ry’uburingare, Gender Monitoring Office (GMO), avuga ko bakunze kugirana ibiganiro n’abapolisi b’ibitsina byombi bungurana inama mu buryo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahashywa.

Akomeza avuga ko ariko kuba hari guhugurwa abapolisikazi gusa ari umwihariko kuko hari ibibazo byihariye abagore bahura nabyo.

Agira ati “Uyu munsi twashatse kuganira n’abadamu kuko hari ibibazo by’umwihariko abadamu bahura nabyo. Dutekereza y’uko abadamu babyumva vuba kurusha. Noneho ahubwo bakazadufasha guhugura bagenzi babo.”

Akomeza avuga ko GMO isanzwe ikorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda, mu bijyanye no kumenya iby’ihohoterwa rikorwa hirya no hino mu Rwanda, kuko Polisi ariyo ifata iya mbere mu gutabara ahabonetse iryo hohoterwa.

Ngo abo bari guhugurwa bategerejweho umusaruro mwinshi kuko bazongera ubumenyi mu kurwanya ndetse no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bityo bahe amakuru GMO nayo iyageze ku nzego zo hejuru maze hafatwe ibyemezo.

IGP Emmanuel Gasana aramukanya na Clara Anyangwe uhagarariye UNWoman mu Rwanda.
IGP Emmanuel Gasana aramukanya na Clara Anyangwe uhagarariye UNWoman mu Rwanda.

Clara Anyangwe, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buringanire n’iterambere ry’umugore (UNWomen) mu Rwanda, ashimira guverinoma y’u Rwanda uburyo ishyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohotwerwa rishingiye ku gitsina, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Akomeza avuga ko UNWomen na Leta y’u Rwanda bizakomeza ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rwo kwimakaza iterambere.

Clara Anyangwe avuga kandi ko ihohoterwa rikorerwa abagore cyangwa abana ari ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iryo hohoterwa ngo ritera ingaruka mbi nyinshi zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo SIDA, ndetse no kwangirika mu mitekerereze k’uwarikorewe.

Abo bapolisikazi 700 bari guhugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, baturuka mu Rwanda hose.

Abo bahugurwa nabo bazahugura abandi batabashije kwitabiriye ayo mahugurwa. Abapolisikazi bari muri Polisi y’u Rwanda babarirwa hejuru ya 20% y’abapolisi bose. Ngo barateganya kongera uwo mubare ukagera kuri 30%.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka