Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsina gore 14 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena bambitswe imidari y’ishimwe kubera ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bakoze muri iki gihugu.

Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kubera ibikorwa by’ingirakamaro bitandukanye bagiye bakora harimo gucunga umutekano w’ahagiye habera imyigaragambyo, ibikorwa by’ubutabazi byaranzwe cyane cyane no gutabara abantu bazahajwe n’ibiza, gusana ibikorwaremezo nk’imihanda yangijwe n’imvura nyinshi, gutunganya amasoko y’amazi mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke ndetse n’ibindi.

Ssandra Honore uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Haiti (MINUSTAH), yashimye Leta y’u Rwanda kubera uruhare runini u Rwanda rugira mu kugarura amahoro muri Haiti ndetse n’umuhate warwo mu kwerekana uburinganire bw’ibitsina byombi, kubera ko rwohereza umubare ugaragara w’igitsina gore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yakomeje ashimira abapolisi b’u Rwanda kubera ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaza mu gutunganya imirimo yabo. Yasoje avuga ko gukora akazi kabo neza byahesheje ishema ingabo z’umunryango w’abibumbye ziri muri Haiti (MINUSTAH) muri rusange n’igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko.

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Haiti bambitswe imidari y'ishimwe.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe.

Uhagarariye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti Chief superintendent of Police (CSP) Peter Hodari, yashimiye buri wese uko yitanze agashyiramo n’imbaraga kugirango aba bapolisi barangize akazi kabo neza, abasaba no gukomereza aho ahubwo bakarushaho.

CSP Hodari yagize ati "Muri intumwa z’u Rwanda biryo rero mugomba guhesha ishema n’icyubahiro igihugu cyanyu aho muri hose".

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryari ryoherejwe kubungabunga no kugarura amahoro muri Haiti ku itariki ya 4 Nyakanga 2013.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wooow, bahunga bacu bakuru bacu, mukomereza aho muhacane umucyo rwose natwe aho turi mu Rwanda , mukmeze mwerekane ibyo mwatojwe ko muri mukereye gutabara rwose, kandi amahoro mwasize mugihugu cyanyu mushobye rwose no kuyasangiza kubandi. bravo RNP

karenzi yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka