Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mali basabwe kuzatahukana intsinzi

U Rwanda rurasaba abapolisi bagiye kuruhagararira mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Mali, kuzatahukana intsinzi iturutse ku gukora neza umwuga bashinzwe, mu myitwarire no gukomeza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

“Muhagarariye u Rwanda aho mugiye, musabwa kuzagira itsinzi mu mwuga mushinzwe, mu myitwarire iboneye ndetse no mu ndangagaciro; bikazahesha ishema igihugu cyanyu muri rusange n’imiryango yanyu by’umwihariko”; nk’uko Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K Gasana yabibasabye.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare, yavuze ko ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bwavuye kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP E. Gasana, yahaye amabwiriza abapolisi bagiye muri Mali, mu butumwa bw'amahoro.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP E. Gasana, yahaye amabwiriza abapolisi bagiye muri Mali, mu butumwa bw’amahoro.

Polisi y’u Rwanda yishimira ibikorwa, imyitwarire no kumenyera vuba mu bihugu by’amahanga, nk’uko Umuyobozi mukuru yabitangarije abagiye muri Mali ku nshuro ya mbere u Rwanda rwoherejeyo intumwa zo kubungabunga amahoro, zikorera Umuryango w’abibumbye na Afurika yunze ubumwe.

ACP Gatare we yasobanuye ko mu mirimo ya buri munsi, abapolisi bajya mu butumwa ngo bacunga umutekano muri rusange w’aho bagiye, bagasabwa guhosha imyigaragambyo mu gihe yaba ibaye, bakunganira inzego z’umutekano mu gihugu bagiyemo, hamwe no kurinda ibikoresho by’imiryango mpuzamahanga.

Abapolisi 140 barimo abagore 17; bayobowe na Chief Supt. Bertin Mutezintare, nibo bagize icyiciro cya mbere cy’abagiye kubungabunga amahoro mu gihugu cya Mali. Ngo bazahaguruka i Kigali berekeza muri icyo gihugu kuri uyu wa gatanu tariki 08/11/2013, aho bazamara igihe kingana n’umwaka mu butumwa bashinzwe.

Abapolisi 140 bazerekeza muri Mali kuri uyu wa gatanu.
Abapolisi 140 bazerekeza muri Mali kuri uyu wa gatanu.

Bavuga ko bagiye bisanga, kuko Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA), ziyobowe n’Umunyarwanda, Maj. Gen Jean Bosco Kazura.

U Rwanda rufite abapolisi barenga 600 bagiye kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye by’Afurika nka Sudani y’Epfo na Sudani, Ivory Coast, Liberia no hanze y’uyu mugabane, mu gihugu Haiti (kiri ku mugabane w’Amerika), nk’uko Polisi ibitangaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ururgero intumwa z’u rwanda zikomeje gutanga mu mahanga nirwo rutuma ruhora rufitiwe icyizere mu ruhando mpuzamahanga, ibi rero ni nabyo bituma u rwanda ruhora rwitabazwa aho bikomeye!!

gapira yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka