Abanyeshuri ba RTUC bemeye inshingano zabo mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside

Abanyeshuri bo muri kaminuza yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) baratangaza ko inyigisho zitandukanye bahabwa n’ubuyobozi bw’igihugu zibafasha gusobanukirwa inshingano zabo n’urubyiruko kwirinda abashaka gusubiranishamo Abanyarwanda.

Ibi babitangaje mu biganiro bagejejweho n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi w’Umuryango w’Abibumbye wo kurwanya Jenoside, kuri uyu wa Mbere tariki 9/12/2013.

Aba banyeshuri bemeza ko bamaze kubona ko ingaruka za Jenoside zabaye mbi aho yabaye hose ku isi, biyemeje kuba umusemburo wo kugira ngo bayirwanye n’ibitekerezo byayo byose, nk’uko byatangaje n’umwe muri bo witwa Ignace Habumugisha.

Yagize ati “ukurikije ahantu hose Jenoside yagiye iba ingaruka zayo ntizigeze ziba nziza niyo mpamvu natwe nk’urubyiruko icyo numva ni uko yatuvamo burundu. Mu maraso ikavamo tukumva ko tugomba kugira ishyaka ryo kuyirwanya guturuka mu ntangiriro zayo.”

Kabera Callixte, umuyobozi wa RTUC, yatangaje ko n’ubwo ibi biganiro byari bigamije gusobanurira abanyeshuri amavu n’amavuko ya Jenoside, ariko aribo baharirwa ijambo kugira ngo batange ibitekerezo ku buryo yakwirindwa.

Yatangaje ko abakiri bato bakwiye gusobanurirwa ibijyanye na Jenoside kugira ngo bazakurane umuco n’ingamba zo kuyikumira.

Abanyeshuri bahawe ibiganiro bitandukanye birimo icyatanzwe na Major Gerard Nyirimanzi, wavuze ku mateka ya Jenoside n’urugamba rwo kubohoza igihugu.

Ikindi cyatanzwe ni ikijyanye n’uburyo urubyiruko rukwiye kuyirinda n’uruhare rw’ubuyobozi cyatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Jules Ndamage.

Ibi biganiro byatanzwe muri za kaminuza zose zo mu gihugu, mu gihe isi yazirikanaga ububi bwa Jenoside. Uyu munsi washyizweho na UN umaze imyaka 50 wizihizwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka