Abanyasudani y’Epfo baragirwa inama yo kwigira ku Rwanda ibijyanye n’uburinganire

Abanyasudani y’Epfo 13 bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga umutekano muri Sudani y’Epfo (UNMISS) baragirwa inama yo kwigira ku bihugu byo mu karere cyane cyane u Rwanda, mu bijyanye n’iterambere ry’uburinganire, kuko hari intambwe igaragara imaze kugerwaho.

Ibi ibyavuzwe na Tengera Francesca perezidante w’inama y’igihugu y’abagore, kuri uyu wa mbere tariki 18/02/2013 ubwo yafunguraga amahugurwa y’ibyumweru bibiri, ku uburinganire, imiyoborere no kubaka amahoro, ari guhabwa abakozi ba UNMISS biganjemo abanyasudani y’Amajyepfo i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Nk’uko byemezwa na bamwe mu bitaribiye aya mahugurwa, ngo u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ishimishije mu bijyanye no guteza imbere ihame ry’uburinganire, bityo guhabwa amahugurwa mu gihugu nk’iki bikaba ari ibintu by’ingirakamaro cyane.

Abitabiriye amahugurwa biganjemo abagore.
Abitabiriye amahugurwa biganjemo abagore.

Gladys Jambi, umwe mu banyasudani y’Epfo bitabiriye aya mahugurwa, yagize ati: “Nashimishijwe n’uko hano mu Rwanda abagore bagerageza guhangana n’abagabo ku isoko ry’umurimo, natwe rero tugeze ku rwego nk’uru yaba ari intambwe yo kwishimira”.

Madame Tengera Francesca perezidante w’inama y’igihugu y’abagore, yibukije ko kugirango hubakwe amahoro arambye hagomba kubaho imbaraga za buri wese, umugore agahabwa amahirwe angana n’ay’umugabo.

Yavuze kandi ko n’ubwo umugabo n’umugore batamera kimwe ku mibiri, ariko ibyo buri wese akora bigomba guhabwa agaciro kangana, hashyirwa imbaraga mu bijyanye no guha umwanya umugore mu nzego zose zifata ibyemezo.

Perezidante w'inama y'igihugu y'abagore, Madame Francesca, afungura ku mugaragaro aya mahugurwa.
Perezidante w’inama y’igihugu y’abagore, Madame Francesca, afungura ku mugaragaro aya mahugurwa.

Ati: “mbahaye nk’urugero, ibijyanye n’uko u Rwanda ruteza imbere umugore biri mu itegekonshinga ndetse no mu yandi mategeko. Ibi rero bigomba kugenda bikagera mu itegurwa n’igenzura rya gahunda zose zijyanye no kubaka amahoro”.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ndetse ndetse n’ishuri rikuru ry’Amahoro (Rwanda peace Academy), akaba yitabiriwe n’abenegihugu ba Sudani 13, abandi banyamahanga bane n’Abanyarwanda babiri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka