Abanyarwanda nibo bazishyira mu byiciro by’ubudehe, utazanyurwa azajurira

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda iremeza ko abafite impungenge ku byiciro by’ubudehe biri kuvugururwa bakwiye gushyitsa umutima hamwe kuko ngo Abanyarwanda ubwabo ari bo bazishyira mu byiciro kandi utazanyurwa akaba azaba afite urubuga rwo kubisubirishamo.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa gahunda y’igenamigambi ry’iterambere ry’inzego z’ibanze mu Rwanda, bwana Saidi Sibomana ubwo kuwa 05/02/2015 yari mu kiganiro "Ubyumva Ute" gitegurwa na radio yacu KT Radio.

Hazatangwa igihe cyo kujurira ku muturage uzasanga atanyuzwe n'amakuru bagenzi be bamutanzeho. Nabo ariko bazaba bahari babyemeze.
Hazatangwa igihe cyo kujurira ku muturage uzasanga atanyuzwe n’amakuru bagenzi be bamutanzeho. Nabo ariko bazaba bahari babyemeze.

Bwana Sibomana yavuze ko uko ibyiciro by’Ubudehe biri gutegurwa iki gihe bizakorwa n’Abanyarwanda bose batuye buri mudugudu, buri muryango ukaba uzagaragaza icyiciro wiyumvamo bitewe n’ubukungu ufite, bikemezwa n’abaturanye nabo mu mudugudu kuko baba baziranye kandi ngo hazabaho uburyo bunoze bwo kujurira ku bazaba bari mu cyiciro bigaragara ko cyitajyanye n’ubuzima nyabwo babayemo.

Kanda hano wumve uko abatanyuzwe bazajya bajurira

Uyu muyobozi yavuze ko ngo ibyiciro by’Ubudehe bigamije kugaragaza uko Abanyarwanda ubwabo bumva urwego rw’ubuzima n’ubukungu babayemo kandi ngo bagafatanya kubishakira ibisubizo ubwabo kuko abatuye muri buri mudugudu baba baziranye banasangiye ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi.

Yasabye cyakora Abanyarwanda muri buri mudugudu kuzitabira inama z’inteko z’abaturage zizemeza amakuru n’ibyiciro abatuye umudugudu bashyirwamo, dore ko ngo abatitabira izo nama aribo akenshi bahura ingaruka iyo bashyizwe mu byiciro bitabereye ubuzima bwabo kandi badahari ngo batange amakuru nyayo.

Kuvugurura ibyiciro by'Ubudehe ngo bigamije gutuma abaturage bose bagaragaza uko bumva urwego rw'imibereho barimo, buri wese akavugwaho amakuru amunyuze
Kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe ngo bigamije gutuma abaturage bose bagaragaza uko bumva urwego rw’imibereho barimo, buri wese akavugwaho amakuru amunyuze
Kanda hano wumve uko amakosa yagaragaye mbere azakosorwa

Ibyiciro by’Ubudehe ntacyo bipfana na Mituweli cyangwa inkunga y’abaziga kaminuza
Muri iki kiganiro na radio KTradio Sibomana Said ushinzwe igenamigambi ry’iterambere ry’inzego z’ibanze mu Rwanda yashimangiye ko ibyiciro by’Ubudehe nta sano bizagirana n’uko Abanyarwanda b’abakene bafashwa mu kubona umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli cyangwa inkunga abanyeshuri bo mu miryango ikennye bahabwa iyo batsindiye kwiga mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda.

Kanda hano wumve uko ibyiciro by’Ubudehe bitazakoreshwa mu nkunga ya Mituweli n’iy’uburezi

Nk’uko biherutse gushimangirwa na minisitiri Francis Kaboneka ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, avuga ko “Ibyiciro by’ubudehe ntaho bihuriye na Mituweli cyangwa bourse” na bwana Sibomana yabisubiyemo, avuga ko ibi byiciro ari ibyo gufasha mu kugena igenamigambi ribereye abatiye buri mudugudu, ngo izo gahunda zindi zo gufasha ababa batishoboye zizategurwa mu buryo abazishinzwe bazategura.

Buri muturage azajya atanga amakuru amwerekeye we ubwe, inteko y'abaturage yemeze ko ahuye n'ukuri.
Buri muturage azajya atanga amakuru amwerekeye we ubwe, inteko y’abaturage yemeze ko ahuye n’ukuri.

Iki kiganiro cyamaze isaha n’iminota ibiri cyavugiwemo ku buryo burambuye uko gahunda yo gusubiramo ibyiciro by’Ubudehe iteye, uko izashyirwa mu bikorwa n’uko abatazanyurwa bazashobora kujurira. Ni ikiganiro uwacikanywe ashobora kongera kumva ku rubuga rwa radio KTradio.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunda irareba abanyarwanda bose kandi irasaba ko bazavugisha ukuri maze ahagaragaye kubogama bakahakosora kuko ahari abantu nihapfa abandi

fred yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka