Abanyarwanda birukanwe mu Burundi kandi bafite ibyangombwa bashobora gusubirayo

Mu nama yahuje Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwari na mugezi we w’intara ya Kirundo mu Burundi, Nzigamasabo Leverien, hemejwe ko Abanyarwanda baherutse kwirukanwa mu Burundi bafite ibyangombwa ndetse n’abandi bari kubishaka bamaze kubibona bashobora gusubira mu buzima bwabo.

Muri iyo nama yabaye tariki 01/11/2013, umuyobozi w’intara ya Kirundo yagaragaje ko icyari kigenderewe kwari ukubarura abanyamahanga batuye mu Burundi, ngo ariko bamwe mu nzengo z’ibanze babyumvise nabi babishyira mu bikorwa ukutari ko.

Ati « Birashoboka ko haba harabayemo udukosa, abakuru b’imitumba bakirukana abantu batabanje gushishoza bagatandukanya abashakanye, ariko nk’uko itegeko ry’Uburundi ribyemeza ko umunyamahanga ashakanye n’umugabo w’umurundi nawe afata ubwo bwenegihugu, abagore bagiye bagaruke mu ngo zabo, abandi nabo bagiye gushaka ibyangombwa, bamaze kubibona bazagaruke mu ngo zabo nk’uko dusanzwe tubanye neza».

Abanyarwanda birukanwe mu Burundi bibaruza ku mirenge binjiriyemo mu karere ka Gisagara.
Abanyarwanda birukanwe mu Burundi bibaruza ku mirenge binjiriyemo mu karere ka Gisagara.

Goverineri Munyantwi Alphonse, nyuma y’iyi nama yatangaje ko bagiye kurushaho gukomeza guhanahana amakuru kugira ngo babashe kujya bakumira ikibazo nk’icyo kitaraba, dore ko ngo n’ubusanzwe izi ntara zombi zisanzwe zibanye neza.

Ati « Imyanzuro yavuye muri iyi nama yadushimishije kuko impamvu aba Banyarwanda boherejwe twayumvise, tuzakomeza imigenderanire mu mahoro nta kibazo, abaje gushaka ibyangombwa bashatse bazasubira guturayo ubuzima bugakomeza, gusa icyangombwa ni uko abashaka gutura mu Burundi cyangwa mu Rwanda bakurikiza amategeko».

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro ivuga ko Abanyarwanda batashye bose bazerekana ibyangombwa byemewe n’amategeko bagasubira gukomeza kuba mu Burundi.

Ikindi ngo ni uko abatandukanyijwe n’imiryango yabo kandi yarashakanye byemewe n’amategeko, ngo babifashijwemo n’inzego z’ubuyobozi bw’icyo gihugu bazasubizwa mu miryango yabo byihuse.

Ababanaga badasezeranye nabo ngo bazafashwa kubikora mu gihe bizaba byumvikanyweho n’abashakanye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

U Burundi burikwigana Tanzania, hahahaha. Ntibazi umugani uvuga ngo: IMBWA YARIGANYE INKA KUNNYA MU RUGO MAZE IRABIZIRA. Abarundi muritonde kuko abanyarwanda ni abavandimwe Banyu cyane kurusha abanya Tanzania

elias yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka