Abanyarwanda bategerezanyije igishyika ivugurura ry’itegeko nshinga

Ibihumbi by’Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko ibiva mu biganiro Inteko ishinga amategeko yatangiye gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko inshinga.

Guhera saa cyenda zo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2015 nibwo Inteko ishinga amategeko yatangiye gusuzuma niba Kamparampaka (referendum) yakorwa nyuma y’uko abaturage basaga Miliyoni enye bashyikirije ubusabe bwabo Inteko ishinga amategeko basaba ko manda z’umukuru w’igihugu zakurwaho kugira ngo Perezida Kagame bashaka akomeze kubayobora.

Abanyarwanda bagera kuri miliyoni enye bandikiye itegeko nshinga barisaba ko ryakuraho imbogamizi zabura Perezida Kagame gukomeza kuyobora.
Abanyarwanda bagera kuri miliyoni enye bandikiye itegeko nshinga barisaba ko ryakuraho imbogamizi zabura Perezida Kagame gukomeza kuyobora.

Perezida Kagame azarangiza manda ye ya kabiri mu mwaka wa 2017, uwo mushinga w’itegeko nuramuka utowe, uzamuha amahirwe yo kwiyamamariza manda itaha ya nyuma ya 2017.

Ibyo biganiro biri kubera mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Kigali byitabiriwe kandi n’abaturage.

Elia Murekezi umwe mu baturage babyitabiriye yabwiye KT Press ati “ Nshimishijwe no kwitabira ibi biganiro. Ni umunsi ukomeye kuva twatangira gushyikiriza ubusabe bwacu. Ni intambwe ijyanye n’ibyo twasabye.”

Ku wa 10 Kanama uyu mwaka, Inteko ishinga amategeko yasohoye icyegeranyo cy’ibiganiro abagize Inteko ishinga amategeko bagiranye n’abaturage mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu gihugu cyose bagaragaje ibyishimo basangiye n’Abanyarwanda bashaka ko itegeko nshinga rivugururwa.

Mu biganiro abagize inteko ishinga amategeko bakoze bagaragarijwe ko abaturage bagikemeye ko Perezida Kagame abayobora.
Mu biganiro abagize inteko ishinga amategeko bakoze bagaragarijwe ko abaturage bagikemeye ko Perezida Kagame abayobora.

Ukwezi gushize, Inteko ishinga amategeko yemeje itsinda ry’inzobere n’abanyamategeko bafite ubunararibonye bahawe inshingano zo gufasha abadepite n’abasenateri mu ivugurura ry’itegeko nshinga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

baranamuvunisha bamubeshya ngo barakora, bagahemukira abantu, ntibakajye bambika isura mbi igihugu, ariko amaherezo yamene abo arahali, umusaza rwose turamwiteguye, ahubwo muradutindiye.

Kalibu yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Yego kabisa baramuvangira, baramuhemukira amahirwe ahali nuko biba bigaragara ko atabimenya, hakwiye amasengesho Imana ikajya imujya imbere muri byose.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

uyu musaza ni muzima, jye nayobewe uko namuvuga, gusa abayobozi bamwe nabamwe baramuvangira kandi bimwe ntabimenye.

muyani yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Oya nakomeze rwose ntacyo tumuveba, turongera amasengesho ngo bizajyende neza.

Mutimura yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka