Abanyarwanda babaga mu mashyamba ya Congo batashye

Imiryango 21 igizwe n’abantu 93 y’Abanyarwanda babaga mu mashyamba ya Congo batahutse bavuga ko barambiwe n’ubuzima bubi babagamo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2015, nibwo aba Banyarwanda bageze mu inkambi yakira impunzi byagateganyo ibarizwa mu Karere ka Rusizi, bavuga ko ikibateye gutahuka ari ubuzima bubi babagamo aho bahoraga biruka mu mashyamba ya Congo badafite n’ibibatunga.

Aba banyarwanda ngo bishimiye kugaruka mu igihugu cyabo.
Aba banyarwanda ngo bishimiye kugaruka mu igihugu cyabo.

Nyirahabimana Zawadi avuga ko bamaze imyaka 21 mu buzima bubi, kuko ngo bataryamaga kubera imitwe yitwaje intwaro ihora ibabuza amahwemo bigatuma bahora biruka ndetse ugize ibyago byo gufatwa ari nkumugore cyangwa umukobwa agafatwa ku ngufu.

Ygize ati “Twaryamaga bagahengera ijoro bakatuzira bakatwaka amafaranga waba ntayo ufite bakakubwira ngo ryama tukuraze cyangwa tuguce ukuboko ubwo ugahitamo icyo ukora.”

Fitina Clemance we asobanura ko ubuzima bari barimo ari ubwo gukandamizwa kuko isaha nisaha abaturage bo muri Congo baza bakabakura mubyabo bababwira ko ari impunzi.

Ngo barambiwe n'ibihe bibi babayemo muri Congo.
Ngo barambiwe n’ibihe bibi babayemo muri Congo.

Ati “Ubuzima twari turimo rero abaturage baho iyo baje bakumva uvuga ikinyarwanda baragufata bakagukoresha icyo bashaka baradukandamiza kabone nubwo waba warihingiye umurima wawe barakubwira ngo tuvire kubutaka wowe uri impunzi nawe ukababisa baradukandamiza cyane.”

Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatere yakira impunzi byagateganyo Haguma Ildephonse yahaye aba Banyarwanda ikaze ababwira ko bahinduye amateka yo gusuzugurwa no guteshwa agaciro mu mahanga abasobanurira ko bagize uburenganzira bungana n’ubwundi Munyarwanda wese.

Ati “Muhinduye amateka muhinduye n’inzina kuko hariya hakurya mwitwaga impunzi nandi mazina ntazi abatesha agaciro ariko uyu munsi ntabwo mukiri impuzi bwahise mugira agaciro ko kwitwa umunyarwanda ubu twebwe namwe twese tunganya uburenganzira mu Rwanda.”

Aba banyarwanda batahutse bavuye muri kivu yamajyepho na kivu y’amajyaruguru muri zone za Karehe , Masizi, Mwenga na warikare bakaba biganjemo abagore n’abana.

Bikunze kugaraga ko hari benshi mu banyarwanda bataha bakongera bagasubirayo ariko abakora ayo makosa basigaye bafatwa kuko babarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’igikumwe (Finger print).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubundi se baru bararangariye mu biki koko? nibaze bahawe ikaze mu Rwanda

Vedaste yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Nanjye ndi mu gihugu cy’ubugande ni shimiye gutahuka kwizo mpunzi.

innocent yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka