Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bizihije Umunsi w’Intwari

Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo-Brazzaville ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 3 Gashyantare 2024.

Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bizihije Umunsi w'Intwari
Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bizihije Umunsi w’Intwari

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yagarutse ku ngingo nyamukuru eshatu, ari zo Ubutwari bw’Abanyarwanda, Umuco wo gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ingirakamaro no ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Yavuze ko mu gihe tugezemo, Abanyarwanda basabwa kurangwa n’Ubutwari mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Abanyarwanda turasabwa kurangwa n’ubutwari mu byo dukora byose bigamije iterambere, imibereho myiza y’abaturarwanda no kwigira kw’Igihugu cyacu, dushingiye ku ndangagaciro remezo zituranga, ari zo Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura, Umurimo kandi unoze”.

Amb. Mutsindashyaka Théoneste
Amb. Mutsindashyaka Théoneste

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorerwe Abatutsi muri 1994 ihagaritswe, u Rwanda rufatwa nk’Igihugu cy’icyitegererezo mu rwego rw’imiyoborere n’iterambere.

Ati “Ibyo bigomba gukomeza mu rwego rwo kubaka u Rwanda twifuza, kandi birasaba ko Abanyarwanda twese twiha intego zigamije kwigira no kwihesha agaciro, tukanagahesha Igihugu cyacu”.

Yibukije ko urugamba rwo guteza imbere u Rwanda na n’uyu munsi rusaba Intwari, abantu bemera kwitanga mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, imibanire n’ubutabera, bakaba indashyikirwa ku murimo unoze.

Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo, Abanyarwanda bafashe ijambo, bashimiye Ambasaderi ku kiganiro cyiza yabagejejeho, bamwizeza ko ubutumwa n’impanuro bikubiyemo bazabishyira mu bikorwa muri gahunda zabo za buri munsi, harimo gukomeza guha agaciro umuco wacu, gukunda Igihugu, gukora umurimo unoze, gukorera ku gihe, kunga ubumwe no kurangwa n’ubupfura.

Nyuma y’ibiganiro ku Munsi w’Intwari z’Igihugu, hakurikiyeho ubusabane bw’Abanyarwanda baba muri Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka