Abanyarwanda 98 batahutse bavuye muri Congo

Kuri uyu wa 25/10/2013, mu Rwanda hinjiye Abanyarwanda 98 bavuye mu buhungiro mu bice bitandukanye bya Congo. Bamwe bavuga ko batashye kubera kurambirwa ubuzima bubi abandi bavuga ko bari bamaze kumenya amakuru y’ukuri ku bibera mu Rwanda.

Ku mupaka wa Rubavu hinjiriye Abanyarwanda 72 bavuye mu duce twa Rutshuro muri Kivu y’amajyaruguru bavuga ko bari barambiwe imibereho mibi bari babayeho muri Congo.

Umwe mu mpunzi yabibwiye Kigali Today ko yagiye muri Congo mu mwaka wa 2003 kuzana umuryango we wahahungiye ariko intambara ibabuza kugaruka, kuba agarutse mu Rwanda ngo ni ibintu byo kwishimira kuko hari Abanyarwanda bazitirwa n’intambara z’urudaca ziba mu duce twa Masisi.

Kuva iki cyumweru cyatangira impunzi z’Abanyarwanda zahungutse ziciye mu karere ka Rubavu zigera kuri 97 harimo 72 bataye kuri uyu wa gatanu hamwe na 25 batashye taliki 22/10/2013, abenshi bakaba bavuga ko bahunguka ku bushake kuko bamaze kumenya ukuri kw’ibibera mu Rwanda kandi barambiwe kubaho nabi.

Bamwe mu Banyarwanda bahatutse kuri uyu wa 25/10/2013.
Bamwe mu Banyarwanda bahatutse kuri uyu wa 25/10/2013.

Mushimiyimana wagarutse n’abana be babiri avuga ko ubuzima barimo butari bwiza kubera guhutazwa bitwa Abanyarwanda, abajijwe impamvu batatashye mu gihugu cyabo, avuga ko bitewe n’amakuru bumvaga abakura umutima yatumaga baguma mu buzima bugoye barimo.

Cyakora ngo kuba bamaze kumenya ukuri benshi mu Banyarwanda basigaye muri Congo barimo abashaka gutaha nubwo hari abakigendera ku mabwirwe abizeza ko bazagaruka bamaze gukuraho ubuyobozi.

Abatashye bari mu duce twitwa Tongo na Gisigari muri Kivu y’amajyaruguru aho Abanyarwanda bahunze 1994 bagiye bagatura, cyakora ngo abagabo gutaha ntibiborohera kuko iyo bimenyekanye ko ari Abanyarwnda ingabo za Congo zibagirira nabi nkuko byatangajwe na Vestine watahanye abana 2.

Babajijwe niba hari icyo bazi kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guca ubuhunzi, bamwe mu mpunzi batashye batangaje ko ntacyo babiziho kuko aho babaga nta makuru bari bafite, abandi ngo amakuru bayahawe n’imiryango yabo isanzwe mu Rwanda yabashishikarije gutaha.

Amakuru y’ibihuha yari yarabahejeje mu buhungiro

Abandi Banyarwanda 26 batahutse bavuye muri Congo bakinjirira ku mupaka wa Rusizi kuri uyu wa 25/10/2013 bo bavuze ko amakuru yibihuha yari amaze kuba menshi ari yo yatumye batinda gutahuka.

Aba banyarwanda biganjemo abagore n’abana abenshi batandukanye n’abagabo babo aho bagiye bashakana n’Abanyecongo bamara kubyarana abo bagabo bakabirukana bababwira ko ari Abanyarwanda.

Ubwo aba Banyarwanda bageraga mu gihugu cyabo bagasanga ibyo babwibwaga ari ibinyoma byatumye bicuza iminsi bamaze biruka mu ntambara z’urudaca z’imitwe yitwaje intwaro yahoraga ibahiga ivuga ko ngo bifatanyije na FDLR; nkuko byatangajwe na Singirankabo Emmanuel, umwe mubagabo batahukanye n’aba bagore.

Kibogo Patrick, umuyobozi w'inkambi ya Nyagatare, amara abatahutse impungenge batewe n'amakuru y'ibihuha.
Kibogo Patrick, umuyobozi w’inkambi ya Nyagatare, amara abatahutse impungenge batewe n’amakuru y’ibihuha.

Aba banyarwanda bavuye mu bice bya Kwijwi, Mwenga, Masisi, na Vizi bavuga ko bagiye kuruhuka ingorane zitandukanye bahuraga na zo mu mashyamba zirimo kubura abantu kubera intambara, kwicwa n’inzara, kutiga kw’abana n’ibindi.

Ubwo umuyobozi mushya w’inkambi ya Nyagatare, Kibogo Patrick, yakiraga aba Banyarwanda batahutse yabashimiye ku cyemezo bafashe cyo kwirengagiza ibihuha babwibwa n’abanzi b’u Rwanda abasaba kujya bashishikariza bagenzi babo gukomeza gutahuka bakaza kwiteza imbere kimwe n’abandi Banyarwanda.

Kibogo kandi yabamaze impungenge bari bafite zo kumva ko bashobora kudafatwa neza nk’abandi Banyarwanda abizeza ko mu gihe gito bazabona impinduka ku buzima bwabo bitandukanye n’uko baje bameze.

Sylidio Sebuharara na Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bagabo baba bategerugore badataha jje nsanga baba basigaye mumashyamba barwana ariko gashyiga izabashyigura nabo.

Nkunzurwanda yanditse ku itariki ya: 26-10-2013  →  Musubize

Ariko ngye nfite ikibazo kuki hataha abagore nabana gusa? abo bagabo barihe kuki badataha?? nibizoroha!!!

Bella yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka