Abanyamusanze beretse Abanya-Ethiopia uko Biogaz yabazamuriye imibereho
Abaturage bimuwe mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo, mu murenge wa Gashaki muri Musanze, baratiye abanya-Ethiopia ibyiza byo gukoresha Biogaz.
Babigaragaje ubwo abantu icumi bari bayobowemo na Eng Wondimu Tekle, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe amashyanyarazi no kuhira imyaka mu gihugu cya Ethiopia bakoreraga urugendoshuri mu karere ka Musanze, tariki 09 Ugushyingo 2016.
Basuye abaturage bo mu murenge wa Gashaki bimuwe mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo, bagatuzwa mu midugudu.
Abo baturage borojwe inka, banubakirwa Biogaz. Baratiye abo Banya-Ethiopia ko gukoresha Biogaz byababereye igisubizo; nkuko Nkurikiyimana Vedaste, umwe muri abo baturage abisobanura.
Agira ati “Twaryaga bitugoye kubera ikibazo cy’ibicanwa bidakunze kuboneka muri aka gace ariko ubu abana bajya ku ishuli mu gitondo banyoye igikoma na saa sita basanga ibiryo byahiye.”
Yakomeje avuga ko kuba barakuwe mu birwa bari batuyemo, ikabatuza mu mudugudu bakitabwaho, ari ibintu bibereka ko iterambere ryabagezeho.
Mugenzi we agira ati “Ubu isaha n’isaha umuntu ava mu mirimo ye agateka nta myotsi mbese nta zindi mvune umuntu ahura nazo ajya gutashya.”
Eng Wondimu Tekle yavuze ko ibyo babonye mu karere ka Musanze n’ahandi mu Rwanda bizahindura imibereho ya bamwe mu baturage bo mu giuhugu cye.
Agira ato “Uru rugendoshuri rubaye ingirakamaro cyane ubu buryo bwo gutuza abaturage hamwe mu cyaro twabubigiyeho.”
Umuyobozi wungirije mu karere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari kumwe nabo bashyitsi yavuze ko kuba hari abaza kubigiraho bituma barushaho gukora byiza kandi byinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|