Abanyamakuru barakangurirwa kwihuriza hamwe niba bashaka iterambere - RGB

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiratangaza ko inzira imwe yo guteza itangazamakuru ryo mu Rwanda imbere ari uko abanyamakuru bakwihuriza hamwe, bikabafasha kwiyongera mu bunyamwuga no kwiteza imbere.

Byatangajwe n’Umuyobozi wa RGB, Prof. Anastase Shyaka, ubwo bageneraga inkunga y’ibikoresho byo kwifashisha mu mwuga ihuriro ry’ibinyamakuru byandika mu Rwanda (Forum of Private Newspapers), kuri uyu wa 09 Mtara 2015.

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB, ashyikiriza inkunga ya mudasobwa Umuyobozi wa FPN, Theodore Ntarindwa.
Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB, ashyikiriza inkunga ya mudasobwa Umuyobozi wa FPN, Theodore Ntarindwa.

Yagize ati “Abanyamakuru bakora muri uyu mwuga mu gihugu cyacu tuzi ko nta ntege bafite. Ubundi bijyanye n’amavugururwa turimo twifuza ko abanyamakuru bakora muri uyu mwuga baba bafite icyo binjiza, bakagira ubushobozi bakora neza ariko n’umwuga ukabatunga.”

Yatangaje ko Leta izi ko abanyamakuru bakora nabi bitewe no kuba nta bushobozi buhagije, akaba ari yo mpamvu yafashe ingamba zo gushyigikira aya mashyirahamwe kuko ari na yo nzira yo gufasha u Rwanda gutera imbere.

Fidele Gakire, Umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema, kimwe mu binyamakuru byahawe mudasobwa yo gukoresha mu kazi, na we yemeza ko hari inyungu bamaze kubona mu kwihuriza hamwe.

Ati “Itandukanirizo rigaragara aho dushobora kubona inkunga mu kigo cya Leta nk’iki gikomeye noneho kikaba cyanaguhuza n’Umuryango w’Abibumye. Ikinyamakuru Ishema nticyashoboraga kuba cyafashwa na Leta kuko gikorera inyungu ariko ubu binyuze muryango twayibonye.”

Ibyo bikoresho byatanzwe ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye. Lamin Manneh, uhagarariye One UN, avuga ko uyu muryango wishimira intambwe itangazamakuru ryo mu Rwanda riri gutera.

Hatanzwe mudasobwa 17, kamera zo gufotora eshatu n’utwuma dufata amajwi dutatu, n’inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda byose bifite agaciro ka miliyoni 18,9. Iri huriro rimaze kugira ibinyamakuru by’abanyamuryango 21.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bakoze kubaha ibi bikoresho bizabafasha gukomeza gukora neza umwuga wabo kandi banadufashe kwandika ibyateza igihugu imbere baturinde amacakubiri

emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka