Abangamiwe n’amazi aturuka ku gitaka cyavuye ahazubakwa amazu ya IPRC East

Hategekimana Donacien utuye mu karere ka Ngoma, avuga ko ahangayikishijwe n’amazi aturuka aharunzwe ibitaka ubwo hasizwaga aho kubaka amazu mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) kuko nihatagira igikorwa azamusenyera inzu atuyemo.

Iki gitaka avuga ko kimaze amezi agera kuri atatu kandi ko uretse kwangiriza inzu ye kubera asuri ihaturuka ngo n’umuhanda nawo wangiritse bitewe n’amazi ava kuri iki gitaka.

Hategekimana avuga ko yakomeje kurwana n’aya mazi ayayobya anacukura imiferege ariko ko ngo bigenda bimunanira kuko uko iminsi yicuma amazi aturukayo arushaho kuba menshi.

Yagize ati “Imvano y’ibi byose ni igitaka cyarunzwe hariya ruguru y’inzu yanjye bari gusiza aho kubaka amazu yo muri IPRC East, byateje ikibazo gikomeye kuburyo mfite impungenge ko amazi azansenyera kuko amaze kundusha ubushobozi.
Nacukuye ibyobo byo kuyafata ariko byaranze byaruzuye bitahiwe kwinjira mu rugo bikansenyera”.

Amazi amanutse ahita aruhukira mu muhanda agakomeza mu rugo rwa Hategekimana.
Amazi amanutse ahita aruhukira mu muhanda agakomeza mu rugo rwa Hategekimana.

Uyu mugabo avuga ko yabibwiye ubuyobozi guhera ku mudugudu, nawo ukabimenyesha akagali umuyobozi akahagera maze akabyohereza ku ushinzwe imiturire ku murenge wa Kibungo, ariko we akaba atarahagera ngo arebe uko ikibazo kimeze nubwo yamwijeje ko azaza vuba ntaze akaba agitegereje.

Ikindi kibazo kigaragara kuri iki gitaka cyarunzwe bari gusiza aho kubaka inyubako za IPRC East, ubwo twakoraga iyi nkuru hagaragaye ikibazo cyuko n’aho iri taka ryashyizwe atari mu butaka bwa IPRC East ariko nyiraho kuko ari umukecuru akaba yatangaje ko yabibonye akicecekera akumva ko ngo ubwo ari Leta yahafashe atayibuza.

Nyiri ubu butaka ubusanzwe bwari buteyemo ishyamba ry’inturusu ni umukecuru akaba yakomeje atangaza ko yononewe ndetse akanashyirirwa itaka mu isambu ye batabanje kumusaba uburenganzira.

Ibibuye byazamuwe n'imashini zazanaga igitaka biteye impungenge ko byazagwa ku bantu kuko itaka ryari ribifashe ryashizeho.
Ibibuye byazamuwe n’imashini zazanaga igitaka biteye impungenge ko byazagwa ku bantu kuko itaka ryari ribifashe ryashizeho.

Umuyobozi wa IPRC East, Ephrem Musonera, ku murongo wa telephone yatangaje ko ibyo bibazo atari abizi maze avuga ko ubuyobozi bugiye kwegera abo bafite ibibazo maze bakabikemura ndetse avuga ko bazabonana ku wa mbere bigakemurwa.

Amakuru twamenye ni uko nyuma yo kumenya iki kibazo IPRC East yohereje itsinda ryo kujya kureba iby’iki kibazo maze ngo bumvikana ko bagiye kugikemura ndetse n’iryo taka rikaba rizatangira gukurwaho bitarenze kuwa mbere tariki 05/01/2015.

Umuyobozi w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert, yatangaje ko icyo kibazo agiye kukikurikiranira ubwe agahuza abo baturage nabo bafitanye ibibazo kigakemuka.

Amazi ava mu muhanda aboneza ajya mu rugo kwa Hategekima.
Amazi ava mu muhanda aboneza ajya mu rugo kwa Hategekima.

Ikibazo cy’abantu badafata amazi ava ku mazu yabo maze agasenyera abaturanyi kigarukwaho kenshi kubera amakimbirane gikunda guteza iyo ayo mazi adafashwe maze agasenyera abaturanyi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka