Abandi barwanyi 67 ba FDLR bashyize intwaro hasi

Ubwo abarwanyi 83 ba FDLR bishyikirizaga MONUSCO muri Kivu y’Amajyaruguru tariki 28/12/2014, abandi barwanyi 67 hamwe n’abo mu miryango yabo 184 bari muri Kivu y’Amajyepfo nabo bashyize intwaro hasi.

Mu barwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi nta basirikare bari mu rwego rwo hejuru barimo kuko ufite ipeti rinini ari majoro, abandi barwanyi batangwa ni abasaza n’abandi bafite ibibazo by’uburwayi n’ubumuga kuburyo batangwa mu rwego rwo kubahungisha imirwano mu gihe habaye intambara.

Ibi byatumye Descartes Mponge ukuriye société civile muri Kivu y’amajyepfo avuga ko ikibazo cya FDLR gihangayikishije Abanyekongo kuko badafite ubushake bwo gushyira intwaro hasi ku bushake, ahubwo hakwiye gukoreshwa imbaraga za gisirikare mu kubaka intwaro.

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki ngo igihe FDLR yahawe mu gushyira intwaro hasi ku bushake kirangire, abaturage bo muri Kivu y’amajyepfo basaba Monusco na Leta ya Kongo gukoresha igitutu cya gisirikare mu kwambura intwaro FDLR.

Umuyobozi w'umutwe wa FDLR Gen Rumuri avugana n'abanyamakuru.
Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Gen Rumuri avugana n’abanyamakuru.

Mponge avuga ko Leta ya Kongo ibonye amahirwe yo kurwanya FDLR ifatanyijwe n’ishami ry’umuryango wabibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Kongo kuburyo yagombye gukoreshwa mu kugarura amahoro harwanya umutwe wa FDLR umaze imyaka 20 muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Rumuri atanga abarwanyi 83 yatangaje ko igikorwa bakora batagiterwa n’igitutu mpuzamahanga kuko atizeye ko nyuma y’itariki ya 2/1/2015 bazaraswaho, gusa avuga ko Imana n’umuryango wabibumbye aribo bazi ikizaba.

Kuva igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku bushake cyatangizwa na FDLR abarwanyi bamaze kwishyikiriza Monusco ni 313, abo mu miryango yabo bagera kuri 742 nubwo umubare ushobora kwiyongera bitewe n’uko Gen Rumuri avuga ko hari abandi baturage bari mu nzira bagana Kanyabayonga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igihe ni iki ngo amahoro agaruke muri aka karere abinagiye bazaraswaho ntakabuza

mimba yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka