Abandi banyarwanda 30 batahutse

Abanyarwanda 30 babaga muri Congo batahutse mu Rwanda ku gicamunsi cya tariki 15/02/2013 binjiriye ku mupaka wa Rusizi ya mbere bahita bajyanwa mu nkambi ya Nyagatare iri mu murenge wa Gihundwe.

Abatahutse bagizwe n’umugabo umwe, abana 19 n’abagore 10 batangaza ko icyabatindije muri Congo aruko bari barabuze inzira zo gutahuka kuko ngo abayobozi babo aribo umutwe wa FDLR bababuzaga kugaruka mu Rwanda.

Abo nibo batahutse tariki 15/02/2013.
Abo nibo batahutse tariki 15/02/2013.

Aba batahutse bavuye mu bice bitandukanye byo muri Congo aribyo Karehe ,Uvira , Fizi, Kabare na Masisi. Bavuze ko bishimiye uko bakiriwe bageze mu Rwanda aho ngo basanga bitandukanye n’ibyo bahoraga babwirwa ko nibatahuka bazagira ibindi bibazo birenze ibyo bari bafite.

Ubutumwa batanga ni ugukangurira bagenzi babo gukomeza gutahuka kuko ntacyo bakirindiriye kugeraho muri Congo.

Aba banyarwanda bakomeje gutahuka buri gihe bavuga ko bamaze iminsi myinshi barazahariye muri Congo kuko bari babayeho mu buryo butumvikana aho ngo bahoraga barwaragurika ntibabone ikibavura bikiyongeraho kubura ibyo kurya ku buryo usanga abana bose bararwaye bwaki.

Barishimira ko bagarutse iwabo.
Barishimira ko bagarutse iwabo.

Igikomeje kugaragara nuko muri aba bari gutahuka abenshi ari abana n’abagore, iyo ubabajije aho basize abagabo babo basubiza ko bakiri mu mashyamba abandi bakavuga ko baburanye kubera intambara bahoragamo za buri gihe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka