Abana barasaba Leta n’ababyeyi kongera imbaraga mu kubarinda umuhanda

Bamwe mu bana bahoze baba ku nuhanda batangaza ko leta n’ababyeyi bafite uruhare mu gukura abana ku mihanda, kuko bajyanwamo n’ubukene mu miryango abandi bakoherezwa n’ababyeyi babo.

Ibi babiganiriyeho n’umuryango Never Again Rwanda wahurije bamwe muri aba bana mu kigo “Love for Hope Home for Children,” giherereye i Remera, kuri uyu wa gatanu tariki 23/5/2014.

Aba bana bahuriye mu biganiro basaba leta gushyiraho gahunda zirengera abana kutajya mu mihanda.
Aba bana bahuriye mu biganiro basaba leta gushyiraho gahunda zirengera abana kutajya mu mihanda.

Abana bahoze baba ku mihanda basaga 40, baganiraga ku mpamvu zituma bahitamo kuba ku mihanda n’icyo bifuza ko cyakorwa, kugira ngo umwana agire imibereho myiza nk’urubyiruko rutegerejweho kuba Abanyarwanda b’ejo.

Ubukene mu miryango, ababyeyi gito bohereza abana ku mihanda kugira ngo basabirize, kubyara abana benshi imiryango idashoboye kurera n’uburere buke butangwa mu miryango ni bimwe mu byagaragajwe n’aba bana nk’impamvu zagiye zituma bajya kuba ku mihanda.

Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 17 aba muri iki kigo yavuze ko umuryango yavukiyemo ariwo nyirabayazana w’ubuzima bubi yabayemo binatuma yisanga mu muhanda.

Aba bana batanze ibitekerezo bitandukanye babona byatuma umwana agira agaciro.
Aba bana batanze ibitekerezo bitandukanye babona byatuma umwana agira agaciro.

Yagize ati: “Navukanye n’abandi 5 kandi twese nta n’umwe twari duhuje umubyeyi umwe. Mama yari Umunyarwandakazi papa we sinigeze mumenya ariko bavugaga ko yari umunyamahanga.

“Mama amaze kwitaba Imana nkiri muto cyane banjyanye kuba kwa Nyogokuru ba marume bahoraga bantuka banshinja ko ntari umwana waho kandi ko Papa ari

Abandi bana nabo bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerezo bakomeje gushyira mu majwi ababyeyi mu kuba bahugira mu gushaka ibitunga abana maze bakibagirwa kubaha uburere bwiza nk’imwe mu nshingano zikomeye zabo.

Undi mwana tutashatse gutangaza amazina ku mpamvu z’imyaka yagize ati: “Papa ni umuntu utuje ariko ni umunywi w’inzoga. Buri gihe iyo yazaga wasangaga ari kunkubita rimwe na rimwe ntazi n’ikosa nakoze. Ubone n’iyo ambwira icyo yamporaga!

Aho kunganiriza ngo ambwire uburyo naba umwana mwiza yanyukaga inabi akanankubita gusa. Nanjye rero natekereje ko wenda yaba atari papa mpita niyizira mumugi. Nabayeho nabi ariko biraruta. Si nko kubaho utotezwa nta cyaha uzi ko ufite.”

Kuri aba bana, ngo hakwiye kubaho gahunda zihariye zigamije guhwitura ababyeyi. Aha niho umwana umwe yahereye maze agira ati “Kimwe n’uko hagiyeho Gahunda yo kuduhwitura nk’abanyarwanda ngo twibuke ko turi abnyarwanda mbere yo kuba undi muntu, ababyeyi bakwiye guhabwa amasomo yihariye, yewe niyo yaba ari gahunda wenda yakwitwa ‘NDI UMUBYEYI’ byafasha mu kubibutsa inshingano zabo.”

Aba bana basaba leta ko nk’uko yashoboye gushyiraho gahunda zitandukanye zo kurwanya ubukene, yashyiraho izindi zigamije kurengera abana bo mu muhanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka