Abana 56% banduye SIDA bagerwaho n’ingaruka zo kutabona imiti

Abana 56% bakwiye gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida,ntabwo ibageraho kuko babuzwa uburenganzira n’ababyeyi babo banga kubapimisha ngo bamenye uko bahagaze.

Mu nsanganyamatsiko igira iti“kurinda no kuvuza abana virusi itera sida ni inshingano za buri wese”,mu kiganiro cyateguwe n’umuryango Center for Research Education Development Initiatives (CREDI) kuwa 04/03/2016 mu Murenge wa Gatore abaturage basabwe gupimisha abana Virusi itera SIDA bakamenya uko bahagaze.

Icyo kiganiro cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye

Uwimana Marachie umukozi w’umuryango CREDI avuga hari ababyeyi batinya gupimisha abana babo bigatera ingaruka k’ubuzima bwabo.

Yagize ati“Mu bana bafite ubwandu bwa sida,56% ntibahabwa imiti igabanya ubukana bwayo kandi bayikwiye kuko badapimishwa bikabagiraho ingaruka nyinshi z’uburwayi”.

Asanga ubutumwa bwatanzwe bugiye guhindura iyo myumvire y’abaturage.

Abatanze ubuhamya bavuga ko ubukangurambaga butangwa n’umuryango CREDI bwabafashije byinshi mu mibereho yabo.

Uwamariya Leonille ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA avuga ko nyuma yo gukangurirwa gahunda yo kwipimisha yasanze yaranduye bimutera gufata ingamba.

Ati“Uwambona mu nzira ngenda ntiyakeka ko nanduye ariko mbana n’ubwandu nyuma yo gukangurirwa kwipimisha nagiyeyo nsanga naramduye by’amahirwe nsanga abana ni bazima,ibi byamfashije kumenya uko nifata no kumenya uko nkangurira abana banjye kwirinda kugwa mu ngorane nagize.

Urubyiruko rwishimiye imikino yakinwe iganisha ku ngaruka zo kudapimisha umwana sida
Urubyiruko rwishimiye imikino yakinwe iganisha ku ngaruka zo kudapimisha umwana sida

Mukurarinda Justin agira ati “Nararwaye ngirango ni amarozi njya mu bapfumu imitungo yose irashira nsigara mfashwa n’umuryango,maze kwipimisha nsanga naranduye nibwo nagize agahenge kuko namenye uko nifata,niyo mpamvu nsaba buri wese kwipimisha cyane cyane urubyiruko.

Mugabo Frank ushinzwe isuku mu karere ka Kirehe mu izina ry’akarere asaba abaturage gukura inyigisho mu biganiro byatanzwe na CREDI mu kurwanya burundu ubwandu bwa SIDA.

Yagize ati“kwirinda sida no kuvuza Virusi itera sida abana bacu bikwiye kuba inshingano za buri wese kuko tubihariye hamwe ntitwatsinda urugamba”.

Yasabye buri wese kwipimisha akamenya uko ahagaze uwanduye agakurikiza inama z’abaganga usanze ari muzima agafata ingamba zo kwirinda ingeso mbi zamukururira SIDA hakirindwa akato kuwanduye kuko ari umuntu nk’abandi, asaba n’uwanduye kwirinda gukwirakwiza ubwandu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gikorwa ni cyiza cyane.ubukangurambaga ku rubyiruko ndetse nabaturage muri rusange buri wese abigire ibye.mudufashe mo kugera muyindi mirenge.

uwimana yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka