Abamotari biyemeje gukangurira Abanyarwanda gushyigikira ikigega Agaciro
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund, abamotari biyemeje gukangurira Abanyarwanda gushyigikira iki kigega bifashishije utwandiko twometswe kuri moto.
Nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa 30 Mutarama 2016, abamotari bo mu mujyi wa Kigali bawitabiriye bahawe ubutumwa bwo gukangurira Abanyarwanda ibyiza by’Ikigega Agaciro no gukomeza kugitera inkunga bihereyeho ubwabo.
Aba bamotari bakaba bakoze umuganda wo gutema ibihuru ku Cyimicanga ahashenywe inzu ndetse banakora isuku mu busitani buherereye i Nyandungu.
Umucungamari mu Kigega Agaciro Development Fund, Kalisa Kagame Frank, avuga ko abamotari ari bo bitekerereje iki gikorwa cyo kuzengurutsa ubutumwa bw’iki kigega.
Agira ati “Batugejejeho iki gitekerezo dusaga ari cyiza duhita tubakorera utu dupapuro (autocollants) bomeka kuri moto kugira ngo abazatubona bajye babaza abamotari agaciro icyo ari cyo na bo babasobanurire bityo ubu butumwa bugere kuri benshi cyane ko babihuguriwe kenshi kandi basanzwe batera inkunga iki kigega”.
Akomeza avuga ko iki ngo ari igikorwa cyiza, aho umuntu yumva ko agomba guteza imbere igihugu cye adategereje inkunga z’amahanga.
Umwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’abamotari, Ntaganzwa Célestin, avuga ko bakoze iki gikorwa kubera ko bazi akamaro kacyo.
Ati “Ubu butumwa buzajya bwibutsa abantu babubona kuri moto zacu ko bagomba kugira uruhare mu kuzamura ikigega Agaciro Development Fund”.
Umwe mu bamotari bari bitabiriye umuganda, Tuyisenge Valens, avuga ko iki kigega ari ishema ku banyarwanda.
Ati “Abanyarwanda bagomba kwigira bakanihesha agaciro ubwabo ari yo mpamvu kubakangurira gutanga umusanzu wabo ari inshingano yacu”.
Mugenzi we, Ntakiyimana Malakiya ati “urebye aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze, ni ukubera inkunga y’Abanyarwanda haba mu bitekerezo cyangwa mu bushobozi bufatika batanga”.
Kugeza ubu mu Kigega Agaciro Development Fund harimo amafaranga y’u Rwanda miliyari 29 na miliyoni 200 nk’uko Kalisa abitangaza.
Muri aya abamotari bakaba baratanze miliyoni 12 nk’uko ubuyobozi bwabo bubivuga, bunabakangurira gukomeza kwitanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|