Abakozi bateganyirizwa bazajya babibona kuri telefone - RSSB

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwamenyesheje abakoresha ko abakozi babo bazajya bakira ubutumwa bugufi kuri telefone bubamenyesha ko batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize, nyuma y’uko hari ababeshywa n’abakoresha babo ko bayitangirwa.

RSSB yabitangaje mu gusoza amahugurwa y’iminsi itanu ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi, yahawe abakoresha mu nzego zitandukanye kuva ku itariki 5-9 Gashyantare 2024.

RSSB isaba abakoresha kwishyurira abakozi imisanzu yose ijyanye n’ubwiteganyirize, harimo na 2% y’umushahara mbumbe yo kwishyura uwahuye n’ibyago bikomoka ku kazi, ndetse no gushyiraho ingamba zikumira impanuka n’indwara ziterwa n’akazi buri muntu akora.

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibigenerwa Abanyamuryango, Dr Regis Hitimana, uvuga ko Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) bwo muri 2022, bugaragaza ko abakozi bateganyirizwa mu Rwanda batagera kuri miliyoni imwe muri miliyoni 4 n’ibihumbi birenga 500 bari mu kazi.

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibigenerwa Abanyamuryango, Dr Regis Hitimana, aganira n'abakoresha bo mu nganda
Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibigenerwa Abanyamuryango, Dr Regis Hitimana, aganira n’abakoresha bo mu nganda

Dr Hitimana agira ati "Twebwe iyo tureba abaduha imisanzu tubona batagera no kuri miliyoni imwe kuko ari ibihumbi bitarenga 700, uho umukoresha aba aguhemba mu ntoki, atagutangira imisanzu, atagutangira umusoro."

Hitimana avuga ko barimo gukora ku buryo abantu bava muri iyo mikorere, aho ba nyakabyizi na bo ngo bajya batangirwa imisanzu ku mafaranga bakoreye buri munsi, n’ubwo ngo yaba atarakoze iminsi yose y’ukwezi.

Uyu muyobozi muri RSSB avuga ko abakozi bose bagomba kumenya niba batangirwa imisanzu yose ndetse n’uko ingana, yaba ijyanye na pansiyo, iy’ikiruhuko cy’ababyeyi ndetse n’ubwiteganyirize bw’ibyago bikomoka ku kazi.

RSSB inasaba abakoresha gushyiraho ingamba na politiki zikumira impanuka n’indwara bikomoka ku kazi, aho yahereye ku bahinzi, abakora mu mashyamba hamwe no mu burobyi.

Aha hose ngo habaho uburyo umukozi ahura n’imvune no kunanirwa gukabije mu kazi, gusonza, kwicwa n’izuba, kunyagirwa, gukorera ahantu hagoye hari umwanda n’ibindi byateza indwara cyangwa impanuka, kandi nta bikoresho byo kumurinda bihari.

Mudahogora Beatha ukorera uruganda rutunganya umuceri muri Kamonyi, amaze guhugurwa ku bijyanye no kurinda abakozi imvune, avuga ko bafite ikibazo cy’abahinzi bikorera ibiro byinshi cyane kandi we ngo adashoboye kubabuza, n’ubwo bagemura umusaruro ku ruganda.

Mudahogora yagize ati "Bashyira umuceri mu mufuka w’ibiro 100 cyangwa 120, urumva ibyo biro kugira ngo umukozi abiterure, ni ikibazo gikomeye ku mutekano w’ubuzima bwe, kandi ngira ngo si ku ruganda rwacu gusa ahubwo ni amakoperative ahinga umuceri hose mu Gihugu."

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi, Dr Hategekimana Juvenal, avuga ko imvune ziterwa no kwikorera cyangwa gukora ibirenze ubushobozi bw’umubiri, biteza umuntu gusaza vuba.

Dr Hategekimana asobanura ko ikigero mpuzamahanga cy’ibyo umuntu agomba guterura ntibyangize umugongo, ari ibiro(kg) bitarenga 23, bikaba bikunze gusabwa abagenda mu ndege.

Twabibutsa ko ibyiciro byose byahuguwe muri iki cyumweru ku buzima n’umutekano mu kazi harimo ubuhinzi, amashyamba, uburobyi, ubucukuzi bw’ amabuye y’agaciro na kariyeri, ubwikorezi n’ihunika, ubwubatsi ndetse n’inganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza!

Numero itishyurwa ya RSSB ni 4044 cg ukabandikira kuri : [email protected]

Murakoze .

Jonas M yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Murakoze kubw’aya makuru,ese mwaduha number y’ubufasha ya RSSB ???

HANGIYAREMYE David yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka