Abakozi ba EWSA bahuguriwe gukemura ibibazo bigaraga mu itangwa ry’amazi

Abakozi b’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi n’Umuriro (EWSA), bahuguriwe gukemura ibibazo bijyanye n’ibura ry’amazi n’imitangire ya serivisi, nyuma y’uko iki kigo cyakomeje kurangwa n’imikorere itanoze yanagiteje igihombo.

kuri uyu wa mbere tariki 25/02/2013 abakozi 70 baturutse ku mashami ya EWSA hirya no hino mu gihugu, bahugurwaga na bagenzi babo bagera kuri batanu bakubutse mu Buyapani guhurwa ku isanwa ry’amatiyo y’amazi, byatumye 40% by’amazi atangwa bihomba, nk’uko byatangajwe n’abahuguwe.

Claudien Rwaboneza, umwe mu bahuguwe uhagarariye ishami rishinzwe amazi rya Kacyiru, yatangaje ko bamenye ko kudakurikirana aho amazi yangirika bibatera kubura amafaranga no kubura abakiriya.

Yavuze ko ibyo bihombo ahanini biterwa n’amatiyo apfumuka, amwe agapfumukira ahagaragara ahandi ntihagaragare, bigiye gukemurwa n’ibikoresho bahawe binyuze mu nkunga y’u Buyapani, kubera ubuhanga bifite byo gutahura ahari itiyo yatobotse.

Abahuguwe hari guhabwa impamyabumenyi zabo.
Abahuguwe hari guhabwa impamyabumenyi zabo.

Theonetse Minani, Umuyobozi wa Ewsa ushinzwe amazi n’isukura, yatangaje ko ku rundi ruhande igihombo cy’amazi giterwa n’abaturage batajya bishyura amafagitire y’amazi bakoresheje.

Akavuga ko ubunararibonye abahuguwe bahawe buzabafasha gukurikirana ibyo bibazo bikomeza kugaragara mu ikwirakwizwa ry’amazi mu Rwanda.

Ibyo bikoresho byifashishwa mu gusana no gukurikirana amazi, byatanzwe n’Ikigega cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka