Abakora sima basabwe kongera ubushobozi kuko isoko rihari

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James, arakangurira inganda za sima zo mu Rwanda n’izo mu karere kongera ubushobozi kuko hari isoko rinini.

Yabivugiye mu nama mpuzamahanga ya 8 ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Werurwe 2016, ihuza abanyenganda n’abacuruza sima bo muri Afurika.

Minisitiri Musoni arasobanurirwa imikorere ya bamwe mu bashoramari ba sima.
Minisitiri Musoni arasobanurirwa imikorere ya bamwe mu bashoramari ba sima.

Iyi nama yateguwe n’umuryango “Centre for Management Technology (CMT)” ku bufatanye na Minisiteri y’u Rwanda y’Ibikorwa Remezo.

Iyi nama izamara iminsi ibiri, igamije guhanahana ibitekerezo hagati y’abashoramari muri sima mu rwego rwo kongera umusaruro n’ubwiza bwayo ndetse no kubakangurira gushora imari mu Rwanda no mu karere ruherereyemo kuko ihakorerwa idahagije.

Minisitiri Musoni James, asaba inganda zo mu Rwanda kongera umusaruro batareba ibikenewe mu gihugu gusa.

Yagize ati “Isoko riragutse haba mu Rwanda no mu karere. Barasabwa kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora kuko hari imishinga itari mike izakenera sima nyinshi mu gihe kiri imbere.”

Minisitiri Musoni James akangurira abakora sima kongera ubwinshi n'ubwiza bwayo.
Minisitiri Musoni James akangurira abakora sima kongera ubwinshi n’ubwiza bwayo.

Minisitiri Musoni avuga ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho, utuma sima ikenerwa iba nyinshi kubera imishinga yatangiye cyangwa y’ahazaza.

Ati “Hari nka Convetion Centre igiye kuzura n’imihanda myinshi irimo kubakwa. Hari kandi ikibuga cy’indege cya Bugesera kizatangira kubakwa umwaka utaha ndetse n’umuhanda wa ‘gari ya moshi’ uzahuza bimwe mu bihugu byo muri aka karere.”

G. Seelan, umuyobozi wa CMT, avuga ko u Rwanda ari igihugu kirimo gutera imbere ku buryo bwihuse muri Afurika kubera imiyoborere myiza arubonamo, akaba akangurira abanyemari bo hirya no hino ku isi kuhashora imari yabo; kuko boroherezwa gutangira.

Abitabiriye inama barakangurirwa gushora imari yabo mu Rwanda.
Abitabiriye inama barakangurirwa gushora imari yabo mu Rwanda.

Kuri ubu, u Rwanda ngo rutunganya sima ingana na toni 600.000 ku mwaka, 30% byayo ngo icuruzwa mu bihugu by’u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Cyakora, ibi ngo ntibibuza ko sima ituruka hanze yinjira mu gihugu nk’uko Minisitiri Musoni abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka