Abakora isuku mu bitaro bya Gihundwe ngo bakatwa amafaranga y’ubwiteganyirize ariko ntashyirwe kuri konti zabo

Abakozi 40 ba company yitwa CAPUSCINE ikora isuku mu bitaro bya Gihundwe bashinja umukoresha wabo kubakata amafaranga ibihumbi bitatu bikurwa kuri buri mukozi bizezwa ko bayabashyirira mu isanduku y’ubwiteganyirize yabo nyamara bagerayo bagasanga ntayo.

Umwe muri aba bakozi witwa Uwizeyimana Ereneste yavuze ko ku mafaranga ibihumbi 23 bumvikanye n’umukoresha wabo Niyonsaba Jacqueline batayabona yose kuko ngo babona ibihumbi 20 ibindi bitatu bikaburirwa irengero.

Iyo babimubajije ngo ababwira ko ayabashyirira mu isanduku y’ubwiteganyirize ariko bajya kureba ko hari ayahageze bakayabura.

Undi mukozi utifuje ko amazina ye yatangazwa avuga ko hari abakozi birukanwa iyo bagaragaje ako karengane bakorerwa bityo abenshi ngo bakaba basigaye batinya kubivuga icyakora aho bigeze ngo bose bari hafi guhuriza hamwe bagakora urugendo rwo kugaragaza akarengane kabo.

Usibye kuba batamenya irengero ry’ayo mafaranga yabo ngo barasanga umuyobozi w’iyi Company CAPUSCINE Niyonsaba Jacqueline abakata amafaranga menshi kuko ngo basobanukiwe ko umukozi atanga umusanzu w’ubwiteganyirize ungana na 3% by’umushahara.

Ku bihumbi 23 bumvikanye ngo bagombye gukurwaho amafaranga 390 bivuga ko havuyeho ayo abazigamira mu isanduku y’ubwiteganyirize ngo bakangombye guhembwa 22310.

Abakora isuku mubitaro bya Gihundwe barasaba kurenganurwa.
Abakora isuku mubitaro bya Gihundwe barasaba kurenganurwa.

Niyonsaba Jacqueline uyobora Company CAPUSCINE aravuga ko aba bakozi babeshya kuko ngo amafaranga yabo ayabashyirira mu isanduku y’ubwiteganyirize.

Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Rusizi, Mediatrice Mukamurigo avuga ko ikibazo cy’abo bakozi akizi kuko no kuwa 26/09/2014, ngo hari abakozi biyo Company bamusanze mu biro bakongera kumugezaho akarengane kabo.

Mukamurigo asobanura ko nyuma yo kugenzura ibyo aba bakozi bamugejejeho ngo yasanze umukoresha wabo koko abakorera ibinyuranyije n’amategeko agenga umurimo akavuga ko yabagiriye inama yo gukora urutonde rwabo kugirango barenganurwe.

Aba bakozi kandi baratunga agatoki bamwe mu bakozi b’ibitaro bya Gihundwe kuba ngo bihishe inyuma y’akarengane kabo aho bamwe muribo bavuga ko iyo Company ari iy’abo bakozi ariko bakayitirira Niyonsaba Jacqueline.

Aba bakozi bavuga ko ari yo mpamvu barenganywa ntihagire urwego na rumwe rubavugira mu bitaro bityo bakaba bifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwakumva ikibazo cyabo bukagikemura kuko ngo hashize iminsi bakibagezaho ariko ntikibone igisubizo kandi ibyo bavuga byumvikana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka