Abakobwa babyariye iwabo ngo kwiga imyuga bizabarinda gusabiriza

Abakobwa 15 babyariye iwabo, mu Kagari ka Rurengeri muri Nyabihu barimo kwiga kudoda bagamije kubaka ahazaza habo no kwirinda kuzasabiriza.

Uwitonze Marie , utuye mu Mudugudu wa Rutovu, avuga ko umusore yamuteye inda yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye akaza kubyara, akaba iwabo gutyo.

Abakobwa babyariye iwabo bigisha imyuga ngo bibarinde kugwa mu bindi bishuko.
Abakobwa babyariye iwabo bigisha imyuga ngo bibarinde kugwa mu bindi bishuko.

Ni umwe mu biga umwuga wo kudoda muri aka kagari. Akimara guterwa inda no kubyara, ngo yari abayeho mu buzima bubi.

Kuri we ngo asanga kwiga kudoda bizamufasha kwibeshaho agategura ejo hazaza he kandi bikamurinda gusabiriza.

Agira ati “Icyo bizangezaho, maze kumenya kudoda nagenda ngatera imashini ku isantire nkajya mbona amafaranga y’agasabune ubuzima bugakomeza nkeye ntasabiriza.”

Yongeraho ko uyu mwuga uzamurinda kwiyandarika no kwishora mu ngeso mbi kuko uzamufasha kujya abona ibyo abura.

Muhawenimana Vestine, na we ngo yatewe inda ari umunyeshuri aza kubyarira iwabo. Ku myaka 23 afite, yahisemo kwiga imyuga ngo izamufashe mu mibereho ye iri imbere.

Agira ati “Njye nari umunyeshuri mbyarira iwacu. Ubuzima bwahise bumera nk’ubuhagaze noneho haboneka APPROFAPER ngo idukure mu bwigunge idushyira hamwe. Imashini yatuma mbona ikiraka nkadoda bigatuma mbona icyo nkeneye.”

Mukanoheri Solange, utuye mu Mudugudu wa Rugarambiro yemeza ko kwiga umwuga ari ingenzi kandi ntawawize ngo apfe kubura icyo akora.

Uwitonze ngo umwuga wo kudoda uzamufasha mu bibazo aterwa no kuba yarabyariye iwabo.
Uwitonze ngo umwuga wo kudoda uzamufasha mu bibazo aterwa no kuba yarabyariye iwabo.

Yemeza ko kuba barahuye n’ibibazo byo kubyarira iwabo bitavuze ko ari iherezo ry’ubuzima.

Agira ati “Kwiga imashini hari icyo bizamarira mu buzima bwanjye bwa buri munsi. Mfite umwete wo kuyimenya. Nimara kuyimenya nziteza imbere.”

Hakuzimana Serugendo Jotham, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurengeri, avuga ko mu gushaka guteza imbere abagore bahisemo gushaka amatsinda y’abantu nk’aba kugira ngo bigishwe umwuga batere imbere.

Yongeraho ko atari aba 15 biga batoranijwe gusa kuko hari n’abandi 10 barangije banatangiye kudoda.

Biga mu gihe cy’amezi atandatu, barangiza bakanahabwa imashini izabafasha. Iki gikorwa bakaba bagiterwamo inkunga n’umushinga APPROFAPER.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka