Abakarani barasabwa ubushishozi mu mizigo batwara

Ubuyobozi bwa Polisi ishami ryayo rikorera mu karere ka Ruhango, burasaba abakora akazi ko kwikorera imizigo, kugira amakenga mu kazi.

Ibi Polisi ikaba ibisabye abikorera imizigo bakanapakurura indi bazwi ku izina ry’abakarani ngufu, nyuma y’uko hari ibimenyetso by’uko aba bakarani hari igihe bikorezwa imizigo irimo ibicuruzwa bitemewe.

Umuyoboziwa Polisi mu karere ka Ruhango aganira n'abakaraningufu
Umuyoboziwa Polisi mu karere ka Ruhango aganira n’abakaraningufu

Ibi bikaba byarashimangiwe na CIP Adrien Rutagengwa uyoboye Polisi yo mu karere ka Ruhango, tariki ya 10/11/2015 mu nama yamuhuje n’abakora akazi k’ubwikorezi mu mujyi wa Ruhango bibumbiye muri koperative Koraneza.

Uyu muyobozi akaba yabwiye aba bakarani, kujya bagira amakenga y’imizigo batwaye cyane cyane mu ijoro, ndetse bakanirinda gukoresha ibiyobwange.

Yagize ati “Akazi kanyu mutwaza abantu batandukanye imizigo, rero mujye mwitonda, mushishoze kuko hari abashobora kubikorera imizigo itemewe cyane cyane harimo n’iyo baba bibye”.

Inzego zombi ziyemeje imikoranire mu mutekano
Inzego zombi ziyemeje imikoranire mu mutekano

Uyu muyobozi akaba yabwiye aba bakarani ko, bakwiye kuba maso bakaba ijisho rya Polisi, kugira ngo bajye babasha gukumira abantu bakora ibibi mu gihugu, bimwe bikunze kugira ingaruka nyinshi ku banyarwanda.

Aba bakarani bibumbiye muri koperative Koraneza, bakaba bijeje Polisi ubufatanye, aho bemeje ko igihe cyose bazajya bagira impungenge ku byo batwaye, ko bazajya bahita bamenyesha inzego z’umutekano.

Gusa bakagaragaza impungenge z’abantu bamwe b’abacuruzi bakoresha abantu batari muri koperative babaha amafaranga make, bamwe ugasanga ari abajura bigatuma akazi kabo gapfa, bagasaba inkunga y’ubuyobozi kugira ngo ibarinde abantu bagikorera mu kajagari,

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubushishozi bwo ni ngombwa kuko uretse no kwikorera ibintu bitemewe akazi kabo katajemo ubushishozi kabateranya na benshi

Karenzi yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka