Abajura batangiye kwibasira ibyuma byuhira imyaka

Abahinga buhira imyaka mu gishanga cya Kagitumba, barasaba ubuyobozi gusubizaho abazamu barinda ibyuma byuhira kuko abajura biba utwuma tunyuramo amazi.

Hegitari 900 nizo zihingwaho hifashishijwe imashini zuhira imyaka. Ni ubutaka bwahujwe buhingwaho igihingwa kimwe mu gishanga cya Kagitumba.

Hashize umwaka abaturage batangiye kubyaza umusaruro ubu butaka ubundi bwakorerwagamo ubworozi n’ubuhinzi bwa gakondo.

Utwuma tureba hasi nitwo biba
Utwuma tureba hasi nitwo biba

Abahinga buhira imyaka bemeza ko umusaruro ugenda wiyongera kuko bahinga ibihe byose badategereje imvura.

Nyamara ariko ngo ibyuma byifashishwa mu kuhira imyaka bitangiye kwangizwa.

Mukankubana Gorette umwe mu bahinzi, avuga ko imashini zuhira bamwe mu baturage bazangiza. Iki kibazo ngo cyatangiye nyuma y’uko abazirindaga mbere bahagarikiwe gukora ako kazi.

Agira ati “ Mbere hari abazamu bazirindaga tukizihabwa.

Ariko ubu barahagaritswe none dufite impungenge z’uko umusaruro ushobora kuba mucye kuko hari utwuma tunyuramo amazi twibwa”.

Mukankubana kimwe na bagenzi be basaba ubuyobozi gutabara mu maguru mashya kugira ngo ibikorwa leta yabahaye bitangirika.

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko nyuma yo guhagarika abarindaga izi mashini zuhira, abahinzi ubwabo aribo bagiye kujya bazirindira. “Abahinzi bashyireho amatsinda arinda ziriya mashini.

Niba abahinzi ubwabo badashoboye kurara ijoro, bazishyirireho abazirinda.

Nibitaba ibyo umuhinzi imashini iri mu butaka bwe izibwaho bimwe mu byuma biyigize niwe uzabihanirwa.”

Ibyuma byibwa ngo ni ibinyuramo amazi agwa ku bihingwa.

Ababyiba ahanini ngo bitwikira ijoro. Kuva byatangira gukoreshwa abaturage bishimira ko basigaye beza kuko ubu bageze ku musaruro wa Toni 7 n’igice kuri hegitari ku bigori. Ubundi bakaba bafite intego ko byarenga nibura toni 8 kuri hegitari.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka