Abahoze ari abazunguzayi barashimira ubuyobozi bwabahaye aho gukorera heza

Bamwe mu bahoze bakora akazi ko kuzunguza ibicuruzwa bitandukanye mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko ubuyobozi bwabatekerejeho bukabashakira aho gukorera, kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.

Ngo nubwo bataratangira gucuruza byinshi ariko ibyo bazanye barabigurisha bikarangira
Ngo nubwo bataratangira gucuruza byinshi ariko ibyo bazanye barabigurisha bikarangira

Abashimira ni abahawe ibibanza byo gukoreramo mu Mujyi rwagati, ahazwi nko kwa Ndamage, bakaba bagiye kumara amezi agera kuri atatu batangiye kuhakorera, kuri ubu bakaba batuje kandi batekanye.

Umujyi wa Kigali uvuga ko umaze gushakira ibibanza aberenga 500 bari basanzwe bakora ubwo bucuruzi, byo gukoreramo muri iryo soko rishya, kandi ko uzakomeza gufasha abandi babyifuza batarabona aho gukorera.

Abaganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko mbere bagikora ubucuruzi butemewe bwo kuzunguza ibicuruzwa, bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zatumaga bakurizamo igihombo, bitandukanye n’aho bahawe gukorera, kubera ko bacuruza bikemera, kuko babona abakiriya.

Umwe muri bo yabwiye Kigali Today ko bagikorera mu muhanda baranguraga, bakanacuruza ibyo babonye, kubera babaga bazi neza ko umwanya uwo ari wo wose bashobora kubyamburwa.

Yagize ati “Niba mu muhanda ngiye nkarangura iyo mari, cyane ko buriya mu muhanda tutarangura ibintu byiza, kuko tuba tuzi ko n’ubundi bari bubitware, iyo ngiye Nyabugogo, ngerageza kurangura bya bintu bya macye, cyaba kiboze ntibindeba, bapfa kubitwara. Wenda batwaye iby’ibihumbi icumi, ndavuga nti ndasigarana irindi cumi nsubiza kurangura.”

Akomeza agira ati “Ariko ubu umukiriya iyo aje nkamuha ibintu byiza, n’ejo agaruka kundeba, tukumva twigiriye icyizere kuko twabonye isoko ryo gukoreramo, nta kiduhungabanya, ntawe utwambura, yewe twebwe nta n’imisoro banatwaka, icyo cyikaba ari cyo dushimira iyi Leta irimo kudufasha mu iterambere, kuko nka nyuma y’imyaka ibiri cyangwa umwe, hari indi ntera tuzaba tumaze kugeraho nk’abantu tutamburwa, tudahungabanywa. Turangura tukanacuruza ibintu byiza cyane, kuko ducururiza hagati mu Mujyi.”

Mugenzi ati “Turishimira ko Leta yaturwanyeho ikadufasha, ikadushyigikira, kugira ngo tubashe kugira aho tubarizwa, tugire aho gukorera heza.”

Abahawe ibibanza mu isoko bavuga ko basigaye batuje kandi batekanye
Abahawe ibibanza mu isoko bavuga ko basigaye batuje kandi batekanye

Nubwo bishimira ko bahawe ahantu ho gukorera, baranasaba ko mu rwego rwo gukomeza gufashwa kwiteza imbere, baterwa inkunga, kugira ngo bashobore kubona igishoro gihagije, birusheho kubafasha kwiteza imbere.

Ku rundi ruhande ariko, usanga ahari abandi bagikorera ubucuruzi butemewe mu muhanda, bavuga ko babiterwa no kuba barabuze aho gukorera, kuko batigeze bahabwa ibibanza nk’abandi.

Umwe muri bo ati “Simbizi ariko ubwo nyine nzakomeza njye ncururiza mu muhanda, none se nabigenza nte.”

Ubwo ku wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024, yari mu kiganiro Ubyumva Ute gitambuka kuri KT radio, Umunyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirje ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza, Martine Urujeni, yagarutse ku bijyanye no kubona igishoro ndetse n’ibibanza byo gukoreramo ku batarabibona.

Yagize ati “Icyo cy’iseta, turongera turebe ikibazo cyaba kirimo, abantu baba barimo bakeneye amaseta, duhari kugira ngo tubafashe, n’iyo hariya haba haruzuye yashakirwa ahandi ajya, ibyo nta kibazo.”

Yongeraho ati “Bariya bantu bashyizwe mu isoko, tubasaba y’uko babanza bakicara, bakaguma hamwe, kuko ingaruka zo guhita bahabwa igishoro, batarafata wa muco wo kuguma hamwe, abenshi barambuye, buriya buryo bafashwamo, bamufasha kwiteza imbere, ariko n’amafaranga aba azishyurwa, kugira ngo azafashe n’abandi. Iyo bayahawe batarabasha kwicara hamwe, barongera bakagenda, akajyana n’amafaranga, ugasanga n’ubundi nta kintu bimaze.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko nyuma yo kwicara hamwe, bakagira aho babarizwa, bazahabwa amahugurwa y’igihe gito, ubundi bagafashwa kongera ubucuruzi, kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Ku bijyanye n’ibihano biteganyirizwa abazunguzayi, ngo amabwiraza y’Umujyi wa Kigali avuguruye, ateganya ko ukora ubucuruzi bugenda mu muhanda ahanishwa gutanga amande y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi, ariko ntibigarukire kuri we gusa, ahubwo bigafata no kub atiza umurindi ubwo bucuruzi, barimo ababaha ibicuruzwa ndetse n’abagura ibyo bicuruzwa.

Hari abagikora ubuzunguzayi bakeneye aho gukorera
Hari abagikora ubuzunguzayi bakeneye aho gukorera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka