Abagore ntibishimira ko badahabwa imyanya ihagije mu nzego zo hasi

Abagore ntibishimiye ko badahabwa imyanya ihagije mu nzego z’akazi zo hasi nyamara bishimira intambwe bateye yo kuba bamaze kugira imyanya ihagije mu nzego zo hejuru cyane cyane mu nteko ishinga amategeko.

Abagore basanga kuba hari ihame ry’uko umugore agomba kujya mu nzego zifata ibyemezo bidahagije mu gihe mu zindi nzego yaba agiheranwa, nk’uko Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency International/Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 5/6/2014 mu nama yahuje inzego zose z’abagore mu gihugu n’iz’abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Igihugu burya gihera hasi. Hasi niho ubuzima nyirizina bw’igihugu buba. Ni ukuvuga ngo nujya mu turere twose ugasanga uko ari 30 mu Rwanda udafite byibura na 30% by’abagore batuyobora, ni ikibazo gikomeye kuko mu mihigo umuyobozi w’akarere niwe ugaragara.

Marie Imaculee Ingabire atangaza ko abagore bakibangamiwe n'uko badahabwa imyanya mu nzego zo hasi n'ubwo mu zifata ibyemezo hari intambwe yatewe.
Marie Imaculee Ingabire atangaza ko abagore bakibangamiwe n’uko badahabwa imyanya mu nzego zo hasi n’ubwo mu zifata ibyemezo hari intambwe yatewe.

Bizaruhanya ko icyo kintu cy’uburinganire n’ubwuzuzanye gifatirwa ingamba zikomeye kuko barakubwira ngo ariko afite abamwungirije! Kungiriza ni ukungiriza! Nujya mu ba nyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nubara umubare urimo uzagira ubwoba.”

Yatangaje ko iki kibazo kitagaragara mu nzego za Leta gusa kuko no mu gice cy’abikorera bikirimo. Gusa ku rundi ruhande yemeza ko ibi byose byatewe n’umuvuduko igihugu cyari kiriho nyuma ya Jenoside, kuko asanga hariho umurongo uhamye ku buryo mu minsi iza kizakemuka.

Ku ruhande rw’urwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore (GMO), bemeza ko hari intambwe igihugu cyateye kuva Jenoside yarangira ariko na none ngo ibibazo bijyanye n’ubukene biracyahari, nk’uko umuyobozi w’uru rwego, Rose Rwabuhihi, yabitangaje.

Ati “Nko mu bukungu nta mugore wari ufite uburenganzira bwo kuba yafunguza konti ngo ashyiremo amafaranga, uretse ko nta nayo bari bafite. Bivuga ngo umugore ntazafata inguzanyo, ntazabika.

Ibyo rero iyo tubirebye ubu tugasanga abagore 46% bafite za konti muri SACCO turavuga ngo hari intera nini. Ariko tukanavuga ngo ko muri SACCO yagezeyo, muri banki yagezeyo mbere amafaranga abona akora iki? Angina iki?.”

Inama yari yahuje inzego zose za Leta zishinzwe abagore ku rwego rw'igihugu n'abafatanyabikorwa bose muri iki gice.
Inama yari yahuje inzego zose za Leta zishinzwe abagore ku rwego rw’igihugu n’abafatanyabikorwa bose muri iki gice.

Inama yahuje inzego zose z’abagore mu gihugu n’izabafatanyabikorwa iriga kuri raporo zizatanga mu nama y’uburinganire izabera i Beijing yiswe “Beijing+20 Countries.” Iyo raporo igaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze mu buringanire nyuma y’imyaka 20 ruvuye muri Jenoside.

Urebye aho u Rwanda rwavuye kuva rwasinya aya masezerano nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibintu bifatika u Rwanda ruzagaragaza nko kuba icyo gihe umugore atari yemerewe gufunguza konti muri banki cyangwa mu nzego z’ubuyobozi ari mbarwa.

Gusa ku rundi ruhande hari byinshi rugomba kwerekana ko rufite mu bigomba guhindurwa, harimo gufasha abagore kugera ku gishoro n’ubucuruzi bunini, gukomeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ampayinka ariko aba bagore bashaka iki ra nonese bashaka ko akazi kose bakabihera abagabo bo bazasigara bakora iki ? ubundi se ko mbona nabo basigaye bashoboye ko ntacyo abagabo babarusha bo bakwishakiye akazi nk’abagabo bakareka gusunikwa

murangwa yanditse ku itariki ya: 6-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka