Abagore bo mu cyaro basabwe gutinyuka amabanki
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore, urubyiruko rufatanyije n’abandi baturage, bubakiye umugore banaremera abandi batishoboye tariki 17/10/2015.
Ubwo umunsi w’umugore wizihizwaga mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Munini mu mudugudu wa Keshero, abogore bahatuye, bose bakaba baragaragaje ibyishimo byinshi, ku bw’inkunga batewe.
Vuguziga Brandine wubakiwe inzu, akanahabwa Matera, yavuze ko ashimira cyane abamutekereje akaba agiye kuba mu nzu nziza akanaryama neza.
Ati “Ndanezerewe cyane, kuko njye n’abana banjye twararaga ahantu habi, ariko ubu n’ibyishimo bidasanzwe, rwose mwakoze cyane”.
Mutagoma Jean Pierre, umuyobozi wa Motel Ituze, ni umwe mu bageneye itungo rigufi umugore utishoboye, yavuze ko ibikorwa byo gufasha abagore, bitazahagarara ko abo bafashije bazakomeza gukurikirana ubuzima bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier wari muri uyu muhango, akaba yashimiye cyane abagize uruhare mu gufasha umugore wo mu cyaro, abasaba gukomereza muri iyi nzira.
Yibukije abagore kumenya neza ko bafite amahirwe menshi, bityo bakaba bagomba gutinyuka amabanki bakayagana akabaha inguzanyo, bagakore bakiteza imbere.
Uyu muhango kandi wo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro, ukaba wararanzwe no kugaburira abana indyo yuzuye, mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi kwita ku ndyo bagaburira abana.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|