Abagore barashimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Umugore wo mu Cyaro wabereye mu Karere ka Gicumbi ku rwego rw’igihugu abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Babishimiwe na Minisitiri w’ Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango, Oda Gasinzigwa, wari umushyitsi mukru anasaba abagore gukomeza gukora cyane bakivana mubukene.

Abagore bo mu cyaro cya Gicumbi i Rushaki baha Minisitiri Gasinzigwa ku musaruro wabo.
Abagore bo mu cyaro cya Gicumbi i Rushaki baha Minisitiri Gasinzigwa ku musaruro wabo.

Minisitiri Gasinzigwa ahamya ko ibikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho byose bituruka mu gushyira hamwe kw’abaturage ariko cyane cyane uruhare rw’umugore rukagaragarira mu byo bamaze kugeraho bibateza imbere haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’ubutabera.

Minisitiri yasabye abagore gukomeza gukora cyane bakivana mu bukene kuko byagaragaye ko umugore ari we shingiro ry’iterambere ry’umuryango n’igihugu ndetse yibutsa abagore ko umwanya nk’uwo ari uwo gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo bamaze kugeraho n’ibyo batarashyira mu bikorwa.

Ati “Iki gihe ni cyo tugomba kwisuzuma tukareba neza ibikorwa by’iterambere tumaze kugeraho ndetse tukanareba ibyo tugomba gukora”.

Umunsi w'Umugore wo mu Cyaro i Gicumbi wari witabiriwe n'abantu benshi.
Umunsi w’Umugore wo mu Cyaro i Gicumbi wari witabiriwe n’abantu benshi.

Bimwe mu bikorwa by’iterambere abagore bagezeho harimo ubucuruzi, ubudozi ndetse benshi bakaba baranakangukiye gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo babashe kwihangira imirimo.

Ibi bigaragaza imiyoborere myiza iha agaciro umugore kuko mbere atahabwaga agaciro ahubwo ko yari yarahejejwe mu mirimo y’imvune y’urugo itamuteza imbere.

Abagore bo mu Murenge wa Rushaki biteje imbere banamuritse bimwe mu bikorwa bagezeho byo kwibumbira muri koperative babasha kwizigama no gufashanya hagati yabo aho buri munyamuryango yaguriwe ibikoresho byo mu rugo ndetse akagurirwa matora mu rwego rwo guca nyakasi ku buriri nk’uko Musabyimana Mediatrice uhagarariye Koperative “Abaticara Ubusa” yabitangaje.

Banaremeye bagenzi babo batishoboye.
Banaremeye bagenzi babo batishoboye.

Musabyimana yakomeje avuga ko iyi koperative kandi yaguze ishyamba ringana na hegitare 20 bagenda basaruramo ibiti babikuramo amafaranga abafasha kurihira abana amashuri.

Muri uyu muhango kandi hahembwe abagore babaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere aho abagore bibumbiye muri iyi koperative izwi y’ “Abaticara ubusa” bahawe ibihumbi 200 n’impamyabushobozi y’ishimwe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iterambere ry’igihugu cyacu rirasaba buri wese gushyiraho ake ngo turyihutishe

Karake yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

uruhare rw’abagore mu iterambere ni urwo gushimirwa, bakomereze aho

Karake yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka