Abagore barakangurirwa kwaka inyemezabuguzi

Mu muhango wo guhemba abaguzi bitabiriye kwaka inyemezabuguzi z’akamashini ka EBM, byagaragaye ko abagore ari bake cyane babyitabiriye.

Muri tombola yakoreshejwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), igamije kubona abagomba guhembwa, umubare w’abagore bitabira kiriya gikorwa, byagaragaye ko ukiri hasi kuko mu bantu 10 bambere batomboye hajemo abagore babiri gusa.

Icyuma kigaragaza abatomboye gikoresha ikoranabuhanga
Icyuma kigaragaza abatomboye gikoresha ikoranabuhanga

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Mukashyaka Drocella, avuga ko abagore batajya bibuka kwaka inyemezabuguzi.

Agira ati" abagore akenshi ni bo bahaha, ntekereza ko bamara kubona ibyo bashaka ubundi bakagenda badatwaye impapuro zigendanye n’ibyo baguze".

Mukashyaka akaba akangurira abagore kwaka inyemezabuguzi ya EBM buri gihe bahashye kuko ngo ari zo zerekana umusoro ku byo baguze, ugomba kugezwa mu isanduku ya Leta.

Akomeza avuga ko abagore nibitabira iki gikorwa ku bwinshi ari bo bazatuma kigenda neza nk’uko ngo no bindi bikorwa bari ku isonga.

Mukamurenzi Mariya na we wari waje kureba aho batombora, avuga ko hari ubwo atwara inyemezabuguzi ariko ntazihe agaciro.

Mukamurenzi ati" inyemezabuguzi rimwe na rimwe ndazitwara ariko sinziteho ngo nzibike ku buryo akenshi zinatakara cyane ko ntawuba ari buzimbaze".

Mukashyaka Drocelle komiseri wungirije muri RRA
Mukashyaka Drocelle komiseri wungirije muri RRA

Yongeraho ko n’uburyo bwo kuzandikisha mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro akoresheje telefone ntabwo yari azi none ngo ubwo abonye ko abandi barimo gutombora amafaranga na we kubyitho, akazajya azifata neza.

Iyi Tombola ngo izajya iba buri kwezi, hahembwa abantu 50 buri uko bibaye kugeza igihe kwaka inyemezabuguzi ya EBM bizaba umuco nk’uko komiseri mukuru mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Richard Tusabe yabitangarije abari bitabiriye kiriya gikorwa.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka