Abagore bagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka Igihugu - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko abagore bagize uruhare runini mu kongera kubaka u Rwanda, nyuma y’ibibazo byatewe n’amateka mabi rwanyuzemo.

Perezida Kagame ashima uruhare rw'abagore mu kubaka Igihugu
Perezida Kagame ashima uruhare rw’abagore mu kubaka Igihugu

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umugore, ibirori byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abagore.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibyo birori, Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’umugore mu kongera kubaka Igihugu nyuma y’ibihe bigoye cyanyuzemo.

Yagize ati “Umunsi Mpuzamahanga w’abagore, ni umunsi ukomeye cyane. Mu mateka y’iki gihugu ariko cyane cyane mu kubaka Igihugu cyacu, cyagize amateka atari meza, akagisenya, mukongera kucyubaka. Umugore yagize uruhare runini cyane.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko no mu kubohora igihugu umugore yabigizemo uruhare, ndetse no mu gukomeza kucyubaka.

Ati “Umugore yagize uruhare runini mu ibohorwa ry’iki gihugu, kuko no ku rugamba bari bahari. Ibindi ni ibisanzwe tuzi twese, umugore ni umubyeyi, urera abana akarera n’abagabo. Abagabo nubwo mutureba aha turirarira gusa, udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero ko ari yo mpamvu umugore yitwa inkingi y’urugo.”

Yakomeje yibutsa abitabiriye ibyo birori, ko umunsi w’abagore ugomba kujya wibutsa Abanyarwanda, aho bavuye n’aho bagana.

Ati “Uyu munsi rero igihe uzaba ubaye cyose, utubere uzajya utwibutsa aho tuvuye, aho tugeze n’aho tugana, ndetse twishakemo impamvu zatumye tutageze aho tugomba kuba tugeze. Tweze dushaka amajyambere, dushaka ko Igihugu gitera imbere, ariko iteka ugomba kwibaza ngo mvuye he? Mu myaka 10, 15 ishize nari ndi he? Ubu se ngeze he mu rugendo rwo kwiteza imbere?”

Ati “Twahereye mu 2000 twiha urugendo rw’imyaka 20, ubu aho tugeze twihaye urundi rugendo rw’imyaka 30, tugomba kwipima tuti kuki tutaragera hariya, habaye iki, muri twe utarujuje inshingano ze ni nde, twakora iki, twakwihuta gute?”

Yakomeje avuga ko ibyo ari byo bigomba gukora no mu ngendo zindi zose, harimo n’urwo guha abagore uburenganzira bwabo.

Perezida Kagame yunzemo ko umugore ameze nk’inkingi y’inzu ifashe runini, kugira ngo iyo nzu ikomeze guhagarara.

Ati “Umugore nk’inkingi abazwa ibyo mu rugo ndetse akabazwa n’ibyo hanzeyarwo. Urumva rero ko ari inshingano ikomeye cyane, n’abajya bibaza cyangwa bashakisha ngo umugore kumuha uburenganzira bituruka he, ahatumvikana ni he se? Ubwo ikitumvikana ni iki?”

Perezida Kagame yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwarashyize imbere ibijyanye no guteza imbere umugore, inyungu zabyo zigaragara kandi na we ubwe azibona.

Muri ibyo birori, abagore batandukanye batanze ubuhamya bw’ibyo bagezeho, babikesha kuba Leta y’Ubumwe yarabahaye ijambo, ibaha uburenganzira bwabo bari baravukijwe, bariga, barakora, bakaba bakomeje gukataza mu iterambere ndetse banateza imbere Igihugu cyabo.

Reba ibindi muri izi Videwo:

Amafoto: Salomo George/Kigali Today

Videwo: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka