Abagore bafite ubutaka bwinshi kurusha abagabo mu Rwanda (Raporo)

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO), ku miterere y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, yasohotse muri uku kwezi kwa Werurwe 2024, igaragaza ko abagore ari bo bafite ubutaka(ibibanza) bwinshi kurusha abagabo, n’ubwo butabyazwa umusaruro uhagije.

Mu kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umugore, ku itariki ya 08 Werurwe, GMO yasohoye iyi raporo igaragaza imibare ku miterere y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu bukungu, mu mibereho myiza no mu miyoborere kugera muri 2023.

Iyi raporo yifashishije imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’Ubutaka n’iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko muri 2021 Abanyarwanda b’igitsina gabo, bari bafite ibibanza bigera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi birenga 272, mu gihe abagore bari bafite ibibanza birenga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 158.

Gusa hageze muri 2023, ibibanza by’ubutaka byanditswe ku bagore gusa bigeze kuri 2,183,761, mu gihe ibyanditswe ku bagabo gusa byari 1,305,790.

Ibibanza bisigaye byari byanditswe ku bagabo n’abagore(umugore n’umugabo basangiye icyangombwa) byari 5,664,476 mu bigera kuri 11,712,469 by’ubutaka bumaze kubarurwa bwose mu Rwanda.

Icyakora, n’ubwo ubutaka bwinshi bufitwe n’abagore, bigaragara ko abagabo ari bo babarusha kububyaza umusaruro, aho ingo ziyobowe n’abagabo zitabira kurwanya isuri, kuhira imyaka no gukoresha inyongeramusaruro nk’imbuto n’ifumbire, kurusha iziyobowe n’abagore.

Binagaragara kandi ko ubwitabire bw’abagabo mu gusaba inguzanyo yo guteza imbere ubuhinzi, buruta kure ubwitabire bw’abagore, aho mu mwaka wa 2019 abagabo basabye iyo nguzanyo muri banki bagera kuri 14,882 mu gihe abagore bari 3,836.

Iyi raporo kandi igaragaza ko abagabo benshi kuruta abagore boroye inka, ingurube, intama n’inkwavu, mu gihe abagore benshi kurusha abagabo boroye ihene n’inkoko.

Ku bijyanye n’imibare y’abagore n’abagabo bafite imirimo, yaba iyanditswe n’itanditswe, bigaragara ko abagabo ari bo benshi kuri izo mpande zombi, ndetse n’imyanya y’ubuyobozi bw’ibigo ikaba yihariwe n’abagabo ku rugero rurenga 70%.

Mu mirimo ikorwa ahanini n’abantu b’igitsina gore, hari ubucuruzi(mu masoko no muri za butiki), ubuhinzi, uburezi, kwita ku banyantege nke, guteka ndetse no gukora mu bigo by’imari.

Raporo ya GMO kandi yerekana ibigo bikora ubucuruzi kuva ku bito kugera ku binini, aho ibyinshi ari ishoramari ry’abagabo n’ubwo umubare w’ishoramari ry’abagore wiyongereye kuva muri 2019 kugera muri 2023.

Muri 2019 ibigo bito(bifite abakozi kuva kuri 1-3) byashinzwe n’abagabo byari 112,242 kuri 54,813 by’abagore, biza kwiyongera bigera kuri 121,905 by’abagabo kuri 74,242 by’abagore.

Ni mu gihe ibigo biciriritse(bifite abakozi 4-30) by’abagabo muri 2019 byari 4,824 kuri 2,005 by’abagore, umubare uza kwiyongera muri 2023, aho ibigo by’abagabo byari 4,970 kuri 2,404 by’abagore.

Ibigo binini (bifite abakozi barenga 100) muri 2019, iby’abagabo byari 47, iby’abagore ari 16, biza kugabanuka muri 2023, aho ibigo binini by’abagabo byari byagabanutse bisigara ari 38 kuri 7 by’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka